Ukwezi kwa Polisi kurasigira Mwanajeshi inzu

Kuri uyu wa 15 Nyakanga Polisi y’igihugu yatangiye kubakira Mwanajeshi George inzu yo kubamo ifite agaciro ka miliyoni umunani n’ibihumbi Magana atandatu.

Mwanajeshi avuga ko ubukode bwamugoraga kuko abufatanya no gushakira umuryango ikiwutunga.
Mwanajeshi avuga ko ubukode bwamugoraga kuko abufatanya no gushakira umuryango ikiwutunga.

Mwanajeshi George ni umunyarwanda wirukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, ufite umugore n’abana 5.

Atuye mu mudugudu wa Nyamwiza akagari ka Munini umurenge wa Rwimbogo akaba yabaga mu icumbi kwishyura ubukode bikaba byamugoraga.

Ashimira ubuyobozi bwita ku baturage kuko ngo we ubwe atakabashije kwigondera inzu yo kubamo.

Ati “ Ndashimira ubuyobozi bw’igihugu bwita ku badafite imibereho myiza, kubaho biragoye udafite n’aho ukinga umusaya. Ndagerageza nkabona icyo abana barya ariko kubona ubukode byangoraga, Imana ihe umugisha abayobozi bacu.”

CIP Jean Baptiste Bucyangenda umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo w’umusigire avuga ko mu kwezi kw’ibikorwa bya Polisi ifatanyamo n’abaturage bazibanda ku bikorwa byo gufasha abaturage batishoboye.

Abaturage bari baje ku muganda wo gufasha mugenzi wabo kubona icumbi.
Abaturage bari baje ku muganda wo gufasha mugenzi wabo kubona icumbi.

Agira ati “Kugira ngo umuntu agire umutekano wuzuye ni uko abona icumbi ryiza. Umutekano urahari kandi mu buryo bwose, bityo tugomba no gutanya namwe tukabonera abadafite aho kuba amacumbi.”

Yabitangaje kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019 ubwo hatangizwaga ukwezi kw’ibikorwa Polisi y’igihugu ifatanyamo n’abaturage.

Ni ukwezi gufite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 19 y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu guteza imbere imibereho myiza no kwicungira umutekano.”

Uretse kubakira abatishoboye, Polisi y’igihugu kandi izanubaka ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha w’ Akagarama umurenge wa Gitoki, imiryango 100 ihabwe urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba hanakorwe ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka