Uko umuganda udasanzwe w’urubyiruko wakozwe mu Burasirazuba

Mu Turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba, mu mpera z’icyumweru hakozwe umuganda udasanzwe w’urubyiruko wibanze ku bikorwa byo kubakira abatishoboye, gutera ibiti ndetse no gusibura imirwanyasuri.

Uyu muganda wari ugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage. Wari ugendeye ku nsanganyamatsiko igira iti "Gutoza urubyiruko umuco wo gukunda Igihugu, kugikorera no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage."

Mu Karere ka Bugesera, urubyiruko rwifatanyije n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, ahatewe ibiti ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi mu Murenge wa Gashora.

Nyuma y’umuganda, Batamuriza yibukije urubyiruko uruhare rwabo mu kwirinda ibitambamira imibereho yabo myiza, abasaba kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, kwirinda ihohotera cyane cyane irishingiye ku gitsina ndetse bakanirinda inda ziterwa abangavu.

Mu Karere ka Gatsibo, umuganda wihariye w’urubyiruko wabereye mu Mirenge yose ariko by’umwihariko ku rwego rw’Akarere, ubera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Nyabisindu, ahabumbwe hanatundwa amatafari yo kubakira abaturage batishoboye.

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yatanze ikiganiro kivuga ku ntekerezo shingiro y’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994, asaba urubyiruko kurinda ibimaze kugerwaho.

Mu Karere ka Kayonza umuganda udasanzwe w’urubyiruko wabereye mu tugari twose, ahakozwe ibikorwa byo gusanira abatishoboye, haterwa ibishahuro ku bwiherero n’amazu.

Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku gukangurira urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Ikindi kandi urubyiruko rwasabwe gukomeza guhuza imbaraga, bafatanya mu gukemura ibibazo bikibangamiye abaturage no kurinda ibyagezweho.

Basabwe kubaka amateka meza, bibutswa ko kugira ngo bigerweho urubyiruko rugomba kugira imyitwarire ntangarugero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho.

Uyu muganda witabiriwe n’abagize inama y’Igihugu y’urubyiruko, n’urubyiruko muri rusange, basibura imirwanyasuri n’inzira z’amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yabibukije ko badakwiye guharira ubuhinzi ababyeyi babo, abasaba kureba kure bagakora ubuhinzi bw’umwuga bubateza imbere ubwabo n’imiryango yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yasabye urubyiruko guhora batekereza ku guhanga imirimo birinda kwishora mu biyobyabwenge no kubaho bihebye, abasaba kujya bitabira gahunda za Leta kuko bahakura amakuru abafasha kumenya ahari amahirwe yabateza imbere.

Mu Karere ka Nyagatare, umuganda wihariye w’urubyiruko, wabereye mu Murenge wa Matimba, aho bawufatanyije na Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite, Edda Mukabagwiza, ahatewe ibiti 1,900 mu Mudugudu wa Matimba ya mbere hagamijwe kubungabunga ubutaka n’ibidukikije muri rusange.

Nyuma y’umuganda abaturage bahawe ibiganiro birimo n’icyatanzwe n’Umuyobozi wa Police mu Karere ka Nyagatare, SP Jean Marie Vianney Ngabo, ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ibyaha, anashishikariza urubyiruko n’abaturage muri rusange gufatanya n’ubuyobozi mu gukumira ibyaha no kudahishira ababikora.

Mu buhamya bwatanzwe n’abahoze bakora ubucuruzi bwa magendu ndetse no kwinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu bashimiye ubuyobozi ko bwabakuye muri ubwo bucuruzi butemewe bagahabwa akazi kabatungiye imiryango.

Uwingeneye Mariya, wo mu Kagari ka Kagitumba, yabonye akazi kimwe n’abandi bahoze mu bucuruzi bwa magendu, ubu akaba yishimira ko atakitwa "umufutuzi", ahubwo akaba asigaye abona umwanya n’amafaranga yo kwita ku muryango we ndetse akaba ari muri Koperative yatunganyije ibiti byatewe n’urubyiruko mu muganda.

Ashimira Perezida wa Repubulika ku byo yagejeje ku banyarwanda birimo n’uyu mushinga wabahaye akazi bikabarinda ibihombo baterwaga no kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko.

Kuri ubu bibumbiye mu makoperative, barizigamira ndetse ngo bari no mu mishinga ibateza imbere.

Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’urubyiruko ushinzwe iterambere ry’umuco,Twahirwa Aimable, yagejeje ku baturage ikiganiro cy’Intekerezo shingiro z’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994, abasaba kubakira ku mahitamo y’abanyarwanda n’indangagaciro mu kubaka u Rwanda twifuza kandi rutavogerwa.

Abadepite baganiriye n’abaturage ku iterambere ry’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, imibereho y’abageze mu zabukuru n’imbogamizi zigihari, banasaba abaturage kurangwa n’indangagaciro z’abanyarwanda, kubaka umuryango uzira amakimbirane, kuganiriza abana no kuboneza urubyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka