Uko intambara yaba imeze kose, abasivili bagomba kurindwa – Abanyamategeko

Abanyeshuri biga mu ishami ry’amategeko muri za Kaminuza zo mu Rwanda ndetse n’abanyamategeko, bagaragaza ko ari ngombwa ko mu bihe by’intambara amategeko mpuzamahanga ku kurengera abasivili yubahirizwa uko ameze, kuko iyo bidakozwe abo basivili baba bari hagati y’urupfu no gukira.

Abanyamategeko bashimangira ko mu bihe by'intambara abasivile baba bakwiye kurindwa
Abanyamategeko bashimangira ko mu bihe by’intambara abasivile baba bakwiye kurindwa

Mu rwego rwo gushishikariza abiga mu ishami ry’amategeko muri za Kaminuza kurushaho gusobanukirwa n’ayo mategeko mpuzamahanga, buri mwaka Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR), itegura irushanwa rya za Kaminuza, ryiswe ‘Moot Court Competition on International Law’.

Iry’uyu mwaka ryari ribaye ku nshuro ya munani (8), ryegukanywe na Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK), batsinze abo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Kaminuza ya Kigali (UOK), Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ndetse na INES-Ruhengeri.

Iyo iryo rushanwa rigeze mu cyiciro cya nyuma, abahatana bitwara nk’abari mu rukiko bagendeye ku kirego baba bahawe, hanyuma bakicamo itsinda ry’abatanga ikirego ndetse n’iry’abiregura kuri icyo kirego.

Abari bagize akanama nkemurampaka
Abari bagize akanama nkemurampaka

Kuri iyi nshuro ya munani, Kaminuza ya UNILAK na ULK ni zo zageze mu kiciro cya nyuma, aho ULK yahatanye ku ruhande rw’abatanze ikirego, naho UNILAK yo iburana yiregura.

Kaminuza ya UNILAK ni yo yabaye iya mbere, ndetse Shema Aimé, umwe mu bari bayihagarariye aba uwa mbere mu kuburana neza mu rubanza muri rusange.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Isabelle Kalihangabo, avuga ko iri rushanwa ari ingenzi mu gufasha mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga yo mu bihe by’intambara, akanashimira abitabiriye irushanwa bose kandi akabibutsa ko ari intambwe ikomeye cyane ku mwuga baba bagiye kwinjiramo.

Shema Aime wa UNILAK (uhagaze) ni we witwaye neza mu kuburana
Shema Aime wa UNILAK (uhagaze) ni we witwaye neza mu kuburana

Ati “Iri rushanwa rigamije gutanga umusanzu mu kurokora amamiliyoni y’abasivili bibasirwa mu makimbirane cyangwa intambara hirya no hino ku Isi. Mu by’ukuri ni ikibazo cy’urupfu n’ubuzima ku bibasirwa mu bihe by’intambara iyo badafashijwe n’Amategeko Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu”.

Shema Aimé, umunyeshuri wa UNILAK wabaye uwa mbere, yavuze ko yishimiye instinzi ye ndetse n’iya Kaminuza yari ahagarariye, yongeraho ko ari intambwe ikomeye ateye kandi izamufasha mu mwuga we w’amategeko agiye kuminuzamo.

Ati “Gutsinda gutya bifasha gutinyuka kuko ushobora kuba wiga amategeko ariko utinya abantu ukibaza uko uzajya ubaburanira. Kubitangirira mu ishuri muri Kaminuza gutya bifasha kugira ishusho yo hanze ukabasha gutinyuka mu gihe utangiye umwuga wawe nk’umunyamategeko”.

Umuyobozi w'Agateganyo wa CICR mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda, Katia Sorin
Umuyobozi w’Agateganyo wa CICR mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda, Katia Sorin

Shema yongeyeho ko urubanza bakozeho irushanwa ku iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu mu ntambara, rugaragaza ko muri ibyo bihe uko intamabara yaba imeze kose abasivile baba bagomba kurindwa.

Umuyobozi w’Agateganyo wa CICR mu Rwanda, mu Burundi no muri Uganda, Katia Sorin, yavuze ko iri rushanwa ari ingirakamaro ku kwimakaza iyubahirizwa ry’Amategeko Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu mu rubyiruko, ndetse ashima umusanzu w’inzego z’ubutabera z’u Rwanda kuri icyo gikorwa.

Abitabiriye uryo rushanwa bose bahabwa impamyabumenyi, mu gihe abatsinze bo bahabwa ibihembo birimo amafaranga no kuzitabira iryo rushanwa ku rwego mpuzamahanga bahagarariye u Rwanda.

Abatsinze bo bahabwa ibihembo birimo amafaranga
Abatsinze bo bahabwa ibihembo birimo amafaranga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka