Ubushomeri bwaberetse uburemere bwa COVID-19, bubasigira isomo ryo kuyirinda

Abatwara imodoka zitwara abagenzi zemerewe kongera gusubukura ingendo zigana mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali zivuye mu Karere ka Musanze, baravuga ko baruhutse ubushomeri bari bamazemo amezi arenga abiri n’igice, bakaba barahigiye isomo ryo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Ntare Valens, umushoferi wishimiye kongera gusubukura ingendo zari zarahagaze
Ntare Valens, umushoferi wishimiye kongera gusubukura ingendo zari zarahagaze

Icyemezo cyo gusubukura gutwara abagenzi hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali, kuva ku wa gatatu tariki 3 Kamena 2020 cyatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kabiri tariki 2 Kamena 2020 ikongera gukomorera ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa intara n’Umujyi wa Kigali havuyemo uturere twa Rusizi na Rubavu.

Icyo cyemezo kandi cyanemereye moto kongera gutwara abagenzi hakuwemo utwo turere twombi.

Mu gitondo cyo ku wa gatatu muri gare ya Musanze abagenzi bari benshi, ku buryo imodoka zigana i Kigali ziganjemo iza Coaster bitasabaga kumara umwanya urenze iminota itanu itegereje ko umubare w’abagenzi uteganyijwe wuzura kuko bari benshi.

Abatwara izi modoka barimo uwitwa Ntare Valens wishimiye kongera gusubukura akazi kamutunze ko gutwara abantu.

Abagenzi bicaraga bahanye intera hagati yabo mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Abagenzi bicaraga bahanye intera hagati yabo mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yagize ati “Nishimye cyane kuko iminsi ikabakaba 90 nari nyimaze nirirwa mu rugo, nkicara naruha nkaryama. Icyemezo cyo kongera gukomorera izi ngendo mu by’ukuri cyanshimishije cyane, kuko ni ko kazi kantungiye umuryango.

Iminsi yose yari ishize ntakora yatumye numva neza uburemere bw’iki cyorezo cyahagaritse imirimo hafi ya yose mu gihugu, ku buryo ntangiranye ingamba zo kubahiriza amabwiriza yose umushoferi asabwa mu rwego rwo kwirinda ko ibyo Leta idukoreye byasubira inyuma”.

Abagenzi berekezaga mu Mujyi wa Kigali na bo bishimiye ko gahunda bari barasubitse bagiye kuzikomeza.

Uwitwa Turahirwa Aimable yagize ati “Ngiye i Kigali, ningerayo ndakomereza mu Karere ka Bugesera, kuko hari amafaranga bampembye bayanyuza kuri imwe muri SACCO zihakorera.

Nari narabuze uko njya kuyabikuza, nawe urumva igihe cyose amazeho, ubu ikinjyanye ni ukugira ngo ngire ayo mbikuzaho, ejo nzongera ngaruke. Icyemezo cyo gusubukura ingendo cyanshimishije cyane kuko nari ngiye kwicwa n’inzara kandi mfite amafaranga kuri konti”.

Abinjira muri gare babanza gukaraba intoki
Abinjira muri gare babanza gukaraba intoki

Muri rusange abatwara abagenzi barabikora hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho uwinjira muri gare ya Musanze abanza gukaraba intoki no gupimwa umuriro.

Abinjira mu modoka na bo babanza gusukura intoki bakoresheje umuti wabugenewe kandi bakicara bahanye intera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka