U Rwanda rwiteguye guteza imbere imijyi nk’uko biteganywa na Commonwealth - Prof Shyaka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko Inama y’Umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth) ku bijyanye n’iterambere ry’imijyi, yashojwe ku wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, yanzuye ko politiki y’imiturire inoze yava mu magambo ikajya mu bikorwa.
Prof Shyaka yahagarariye u Rwanda (muri iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga), nk’igihugu giteganya kwakira abaperezida n’abayobozi ba za guverinoma zigize Commonwealth mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2021.
Iyi nama yiswe CHOGM iba buri myaka ibiri, yari yateganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka, ariko iza gusubikwa kubera kwaduka kw’icyorezo Covid-19.
Ni inama yiga kuri gahunda ziteza imbere ibihugu bitandukanye byo ku isi byakolonijwe n’u Bwongereza ndetse n’ibifite abaturage bakoresha ururimi rw’icyongereza.
Ku bijyanye n’ibizaganirwaho muri CHOGM byo kunoza imiturire n’imibereho mu mijyi, Prof Shyaka avuga ko u Rwanda ruzagaragariza amahanga uburyo rwiteguye guhindura imijyi n’ibyaro mu myaka 30 iri imbere.
Prof Shyaka yabwiye RBA arangije inama kuri uyu wa gatatu ati “Icyo twaganiriye by’umwihariko, ni ukureba uko ibiteganywa, n’ibivugwa n’ibyo inyigo zigaragaza bijyanye n’iterambere ry’imijyi ndetse no gutuza abantu neza, byava mu magambo, mu bitekerezo byiza no mu igenamigambi bigashyirwa mu bikorwa”.
Ati “Ibi biganisha ku nama y’abakuru b’ibihugu (CHOGM) kugira ngo bazafate umwanzuro kuri icyo cyerekezo, kandi icyo twababwiye ni uko ibizaba bisabwa ubuyobozi bw’uwo muryango u Rwanda rwiteguye kuzafatanya n’ibindi bihugu kubishyira mu bikorwa”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko yagaragarije inama ya Commonwealth ko u Rwanda rwamaze gushyiraho igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, kirufasha kuzaba rwateje imbere imijyi n’ibyaro mu myaka 30 iri imbere.
Ati “Turifuza ko muri 2050, 60% by’abaturage bazaba batuye mu mijyi, by’umwihariko tukaba dufite Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bari ku rugero rwa 60%, ariko n’abo 40% basigaye bazaba batuye mu midugudu igezweho imeze neza, babayeho neza”.
Kuri ubu Abanyarwanda batuye mu mijyi barangana na 18.4% nk’uko bigaragazwa n’Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMA), ariko bakaba bagenda biyongera uko imirimo igenda ihaboneka.
RLMA ikomeza ivuga ko mu mwaka wa 2050, 70% by’abaturage bazaba batuye mu mijyi y’uturere 30 tugize igihugu hamwe no mu zindi santere z’ubucuruzi zigera kuri 73, abasigaye 30% bakazaba baratujwe mu midugudu igezweho izaba igera ku 3,000.
Inkuru zijyanye na: CHOGM RWANDA 2021
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame n’Igikomangoma Charles baganiriye ku myiteguro ya CHOGM
- Amatariki Inama ya CHOGM izaberaho mu Rwanda yatangajwe
- Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yongeye gusubikwa
- Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Commonwealth
- Abakora muri Hoteli zizakira abazitabira #CHOGM2021 bakingiwe #COVID19
- Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth yaje kureba aho imyiteguro ya #CHOGM2021 igeze
- Itsinda rya Commonwealth ryanyuzwe n’imyiteguro ya CHOGM 2021 mu Rwanda
- U Rwanda na Commonwealth bemeje itariki y’inama ya CHOGM 2021 izabera i Kigali
- Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe
- I Kigali hazamuwe ibendera rya Commonwealth (Amafoto)
- Kigali: Muri Remera hatangijwe Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bugamije kwitegura CHOGM
- Amafoto: Kigali irimo kurimbishwa mu kwitegura inama ikomeye ya CHOGM
- CHOGM izasanga imijyi y’u Rwanda itatse Kinyarwanda
- Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda
- Ibintu ICUMI utazi kuri Commonwealth ije i Kigali
- U Rwanda ruzakira inama ya ’Commonwealth’ ya 2020
Ohereza igitekerezo
|