U Rwanda rwishyuje u Bwongereza Miliyoni 50 z’Amapawundi yagenwe mu masezerano y’abimukira

U Rwanda rwasabye u Bwongereza kwishyura Miliyoni 50 z’Amapawundi (abarirwa muri Miliyari zisaga 89 z’Amafaranga y’u Rwanda) nyuma y’uko u Bwongereza butubahirije amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.

U Bwongereza bwari bwarasabye u Rwanda ko rwareka kwishyuza ayo mafaranga, hashingiwe ku mubano mwiza ibihugu byombi byari bifitanye.

Icyakora u Rwanda rwisubiyeho, nyuma y’uko u Bwongereza burufatiye ibihano bidasobanutse ngo kuko rwanze gukuraho ingamba zo kurinda umutekano ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanir Demokarasi ya Congo, igihugu kimaze iminsi cyaraganjwe n’umutwe wa M23 wamaze gufata Umujyi wa Goma na Bukavu.

Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga uwo mutwe uharanira gutabara inzirakarengane z’abanyecongo b’abatutsi bavuga Ikinyarwanda, ndetse igakangurira amahanga gufatira u Rwanda ibihano.

U Rwanda ruhakana gutera inkunga uyu mutwe rukavuga ko uru ari urwitwazo rwa Congo ihora ishaka aho yegeka ibyayinaniye gukemura.

Ibindi byatumye u Rwanda rurekera aho kwirengagiza ibiri muri aya masezerano, ni amagambo mabi agamije gusebya u Rwanda aherutse gutangazwa na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, tariki 26 Gashyantare 2025.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati "Turishyuza ayo mafaranga rero, kuko amasezerano ateganya ko Leta y’u Bwongereza igomba kuyishyura."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka