U Rwanda rwishimiye uruhare rwa Kenya mu iterambere
Perezida Kagame yakiranye ibyishimo Ambasaderi wa Kenya ucyuye igihe, Mme Rose Makena Muchiri, kubera ibikorwa by’iterambere yagejeje ku Rwanda mu izina ry’igihugu cye, birimo ubuhinzi, uburezi, ingufu, ishoramari n’imibanire myiza ishingiye ku miryango ibihugu byombi birimo.
“Uyu mu ambasaderi yari afite byinshi abwira Perezida wa Repubulika, birimo ko igihugu cya Kenya ari cyo cya mbere gicururiza mu Rwanda, kandi anamwizeza ko bizakomeza”, nk’uko Umunyambanga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Marry Baine yabikurikiranye.
Ubwo yari amaze kuganira na Perezida Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 22/02/2013, Ambasaderi Makena yavuze ko yishimira byinshi, birimo umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye mu Rwanda, bitewe ahanini n’uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo kuhira no kuvomerera imyaka.
“U Rwanda rwakoze neza cyane mu bijyanye no kongera umusaruro w’ibiribwa, twahanahanye tekiniki zo kuhira imyaka; igihugu cya Kenya kandi cyafashije mu burezi cyane cyane mu myigishirize y’ururimi rw’icyongereza, ariko kandi igishimishije kurushaho ni imibanire myiza iri hagati y’ibihugu byombi”; Amb. Makena.
Yongeraho ko Kenya ikomeje gufatanya n’u Rwanda mu mishinga yo guteza imbere ingufu zikomoka kuri nyiramugengeri n’amashyuza, iterambere mu gutwara abantu n’ibintu, mu itumanaho hamwe n’ubufatanye mu bya gisirikare; aho buri mwaka ingabo z’ibihugu byo muryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) zitoreza hamwe.
Kenya kandi ikomeje gushyigikirana n’u Rwanda mu miryango mpuzamahanga inyuranye ibihugu byombi birimo, nka EAC, Commonwealth, AU/NEPAD, COMESA na ICGLR.
Ambasaderi wa Kenya Makena Muchiri ucyuye igihe, yari amaze imyaka ibiri n’igice ahagarariye igihugu cye mu Rwanda.
Arizeza ko uzamusimbura azakomereza aho yari agejeje, kandi ko nawe ngo azavuganira u Rwanda aho agiye gukomereza imirimo yo kuba Ambasaderi wa Kenya mu Buholandi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|