U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya Miliyari 29Frw azifashishwa mu itunganywa ry’amata
Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, u Rwanda rwasinyanye na Banki y’Amajyambere ya Pologne (BGK), amasezerano y’inguzanyo ya Miliyoni 23 z’ama Euro (angana na Miliyari 29Frw), azafasha mu bikorwa byo koroshya uruhererekane nyongeragaciro rw’amata.
Iyi nguzanyo izakora ibikorwa hirya no hino mu gihugu, byo kubaka amakusanyirizo 400 azanashyirwamo ibyuma bikonjesha, kugira ngo amata agezwe ku nganda ziyatunganya agifite ubuziranange.
Iyo nguzanyo izifashishwa mu kugura imashini zikonjesha umukamo, zigurwe ku kigo cyo muri Pologne, Faspol. Hazatangwa imashini n’ibikoresho bijyana nazo, bikazafasha kugabanya amata yangirikaga ataragera ku nganda ziyatunganya.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko iyo nguzanyo izafasha u Rwanda guteza imbere aborozi no gufasha inganda z’amata kubona ayujuje ubuziranenge.
Ati “Iyi nkunga izafasha mu kubaka amakusanyirizo y’amata ya kijyambere ahantu hatandukanye, hakomoka umukamo kugira ngo ayo mata yakirwe, atunganywe, yoherezwe ku nganda zitunganya amata yujuje ubuziranenge.”
Minisitiri Ndagijimana avuga ko iyi nkunga izatuma hongerwa umukamo, ndetse no kubasha kubika neza amata no gutunganya ibiyakomokaho, ariko cyane cyane akazongerwa n’agaciro kayo.
Ati “Tugamije no kongerera agaciro amata mu buryo bwo kuyatwara no kuyatunganya, akagera ku ruganda rushya rw’amata rugiye kuzura i Nyagatare, ruzajya ruyahinduramo ay’ifu afite ubuziranenge.”
Minisitiri Ndagijimana yagaragaje ko ibikoresho hafi 400 byo gukusanya amata, bizagabanya igihombo cy’amata cyaterwaga no kuyatwara nabi bikaba bifite akamaro kanini mu iterambere n’imibereho n’ubukungu by’u Rwanda.
Ati “Amasezerano dusinye uyu munsi agaragaza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Pologne. Ibihugu byombi birimo gushakisha amahirwe menshi y’ubufatanye mu by’ukungu."
Marek Tomczuk umwe mu bayobozi ba Banki y’Iterambere ya Pologne, yatangaje ko iyi nguzanyo ari umusaruro w’umubano uri hagati y’u Rwanda na Pologne, akaba ari igikorwa cyiza gizafungurira amarembo abashoramari bo muri Pologne kuza mu Rwanda kuhashora imari.
Ati “Kubera aya masezerano, ubucuruzi bw’u Rwanda na Pologne buzazamuka hafungurwe amahirwe mashya, dore ko ari kimwe mu bihugu byoroshye gukoreramo ubucuruzi muri Afurika.”
U Rwanda na Pologne bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza hagati yabyo, aho ibihug bifite ababihagarariye. U Rwanda rukaba rwarafunguye Ambasade yarwo muri iki gihugu mu 2021.
Ohereza igitekerezo
|