U Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’ibikoresho by’uruganda ruzakora inkingo
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho bizifashishwa mu ruganda rw’inkingo n’imiti, ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.
Ni ibikoresho bizwi nka BioNTainers, bikaba bibumbiye muri kontineri esheshatu zagejejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ahagana saa munani z’amanywa, bikaba byiganjemo ibirimo ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye no gukora inkingo rizwi nka mRNA, aho rifite uburyo bwo gukora n’izindi nkingo zitari iza Covid-19 gusa, kuko n’urwa Malaria igihe ruzaba rumaze kwemerwa rushobora kuhakorerwa, hamwe n’urw’igituntu.
Ibi bikoresho bije nyuma y’uko mu mwaka ushize mu Karere ka Gasabo mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo, ari naho ibyo bikoresho bigomba guhita byerekezwa kuko ari na ho bizakoresherezwa.
U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere muri Afurika rugiye gukoresha ikoranabuhanga nk’iryo mu ruganda rukora inkingo n’imiti, mu bihugu birimo Afurika y’Epfo na Senegal byari byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bwo kugira ngo ku mugabane wa Afurika hakorerwe inkingo, by’umwihariko iza Covid-19.
Ni amasezerano yabaye hagati y’uruganda rwa BioNTech na Leta y’u Rwanda, hamwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ubuyobozi bwa BioNTech buvuga ko uru ruganda ruzaba ari runini kubera ko ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze nibura miliyoni 50 ku mwaka, gusa ngo bizaterwa n’isoko ry’abakeneye inkingo uko rizaba ringana.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ibikoresho byakiriwe ari ibigize uruganda rwimukanwa, ku buryo bitafata igihe kugira ngo rutangire gukora.
Yagize ati "Ubundi twari tumenyereye inganda abantu bubaka inkuta hakazashira igihe kirekire, ariko uru ni uruganda ruri buze guhita ruteranywa mu buryo bwihuse, hanyuma mu gihe kitari kure rugatangira gukora. Ni uburyo bushya bukoresha icyo bita BionTainers, ni nk’inkuta zifatanywa zishobora kugendanwa zigashyirwa ahantu, ukongera ugafatanya zikongera gukora icyo gikorwa, rwakoranywe ubuhanga. Kuba rwinjiye mu Gihugu cyacu rukaba rutangira gukora nta kubaka uruganda ruzatinda, nacyo ni igishya cyiza".
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hagiye gukurikiraho guteranya ibigize uruganda ubundi rugatangira gukora akazi ko gutunganya inkingo, zizakenerwa mu ndwara zitandukanye ndetse n’ubushakashatsi, kuko atari u rw’u Rwanda gusa ahubwo ari urwa Afurika muri rusange.
N’ubwo hari ibindi bikoresho bitegerejwe biri mu nzira bizagenda biza uko iminsi iza, ariko ngo ibyageze mu Rwanda nibyo by’ibanze bigiye gukora igice cya mbere cy’uruganda.
Uretse inkingo za Covid-19, hazakorwa izindi zirimo iza Malaria, Igituntu, kanseri ndetse na Sida.
Bitenganyijwe ko inkigo zizakorwa n’urwo ruganda zizajya ku isoko mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Ni umushinga uzatwara Amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari 100, aho kugeza ubu Abanyarwanda 9 gusa aribo bakora muri uru ruganda, ariko bashobora kugeza 100 muri 2024 nyuma yo kwigira ku nzobere zo muri BioNTech.
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi Video:
Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today
Video: Eric Ruzindana/Kigali Today
Ohereza igitekerezo
|