U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira bagera ku 137 baturutse muri Libya basaba ubuhungiro.

Izi mpunzi zageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu, zirimo Abanyasudani 81, Abanya-Ethiopia 21, Abanyasudani y’Epfo 21 ndetse n’Abanya-Eritrea 14.
Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryago w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) bashyizeho inkambi y’agateganyo ya Gashora, ibafasha kubaho neza mu gihe bategereje ibihugu bibakira.
Kuva mi 2019, u Rwanda rutangiye kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro, hamaze kwakirwa abagera ku 2,760, muri bo abarenga 2,100 bakaba baramaze kubona ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bibakira ku buryo buhoraho.
Muri Kanama 2024, u Rwanda rwongeye gushyira umukono ku kongera amasezerano yo gukomeza kwakira impunzi n’abimukira bafatiwe muri Libya bashaka kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.


Ohereza igitekerezo
|