U Rwanda rwageze ku ntego rwihaye mu gihe cy’imyaka 7- Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, tariki 5 Kamena 2024 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva 2017-2024 yo kwihutisha iterambere rirambye NST1 agaragaza ko u Rwanda rumaze kwihaza mu ngengo y’imari ku kigero cya 86%.
Ibi byagezweho kubera imisoro ikusanywa imbere mu gihugu, inguzanyo zishobora kwishyurwa n’impano igihugu gihabwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ati “Ubu tugeze ku kigero cya 86% mu kwigira mu ngengo y’imari, ariko aha ntabwo tuvuga ibijyanye no kwihaza mu bijyanye n’imisoro gusa, harimo n’amafaranga tuba dushobora kuguza dufite ubushobozi bwo kwishyura.”
Iyi misoro yavuye kuri miliyari 1104 Frw mu 2017 igera kuri miliyari 2616 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Ati “ Ingengo y’imari y’Igihugu yikubye inshuro eshatu, aho yavuye kuri miliyari 1,900 ubu ikaba igeze kuri miliyari zisaga ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika”.
Mu miturire hubatswe imidugudu y‘icyitegererezo 87 yatujwemo abagera ku 17,000 naho ingo zisaga miliyoni ebyiri zibona amashanyarazi zivuye ku ngo ibihumbi bisaga 900 zari ziyafite muri 2017.
Mu rwego rw’uburezi hubatswe inyumba by’amashuri bisaga 27,00 naho umubare w’abarimu uva ku bihumbi bisaga 71 ugera ku bihumbi bisaga 110.
Mu rwego rw’ubuzima hubatswe ibitaro bishya 7 naho umubare w’abaturage batanga imisanzu ya mituweli bava kuri 83% bagera kuri 90%.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko hari gutekerezwa uburyo serivisi zishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza zakwagurwa, kugira ngo bizafashe abakoresha ubu bwisungane mu kwivuza.
Muri iyi myaka 7 ingengo y’imari ya Leta yavuye kuri Miliyari 1900 Frw mu mwaka wa 2017 igera kuri Miliyari zisaga 5000 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Ibi ahanini ngo bishingiye ku kuba umusaruro w’imisoro y’abaturage waravuye kuri Miliyari 1004 wikuba 2 aho wageze kuri Miliyari zisaga ibihumbi bibiri na 600.
Minisitiri w’Intebe avuga ko ahagomba kongerwa imbaraga ngo ni mu bijyanye no kugeza amazi meza ku baturage ndetse ko mu rwego rwo gukomeza kurinda ubusugire bw’ubukungu bw’igihugu, u Rwanda rwakomeje kugenda ruzigama.
Gahunda ya Guverinoma yo kwihutiza iterambere, NST1, yatangiye mu 2017 ikubiyemo ibikorwa by’ingenzi 75 biri mu nkingi y’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere.
Ohereza igitekerezo
|