U Rwanda na Zambia byiyemeje gukomeza ubufatanye
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’Ibihugu byombi mu nyungu z’ababituye.
Abakuru b’Ibihugu byombi bari bitabiriye Inama isanzwe ya 37 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia, baboneraho umwanya wo kuganira.
U Rwanda na Zambia bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ugaragarira mu rugendo Perezida Kagame yagiriye mu Mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone, tariki 5 Mata 2022, aho yagaragaje imbamutima z’uko yakiriwe na mugenzi we.
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye muri Zambia, birimo icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’, cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone.
U Rwanda na Zambia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’amasezerano hagati y’abikorera ku mpande zombi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’Ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.
Umubano mwiza kandi washimangiwe n’urugendo rw’Umukuru w’igihugu cya Zambia, Hakainde Hichilema, aho mu kwezi kwa Kamena 2023 yagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, rwari rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gihe Perezida Hichilema ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu rwego rw’imari n’amabanki, Inclusive FinTech Forum 2023, yaberaga i Kigali.
Abakuru b’Ibihugu byombi ubwo bahuriraga mu nama isanzwe ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia, bongeye kuganira ku ngamba zo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Ohereza igitekerezo
|