U Rwanda na Qatar byiyemeje kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Malizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer Faisal Al-Shahwani, bagirana ibiganiro ku kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Minisitiri Marizamunda na Misfer Faisal, bagiranye ibiganiro ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023.

Ibiganiro byabo byari bigamije kongerera imbaraga ubufatanye busanzweho bw’ibihugu byombi, mu bijyanye n’ibya gisirikare, nk’uko Minisiteri y’Ingabo yakomeje ibitangaza.

Ibi biganiro kandi biri mu murongo wo gushimangira amasezerano mu by’umutekano yasinywe hagati y’u Rwanda na Qatar, nyuma y’uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, yagiriye mu Rwanda umwaka ushize.

Muri urwo ruzinduko, Lt. Gen Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit, yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Lt Gen. Salem Bin Hamad yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gutsura umubano ndetse no gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Qatar (QAF) mu bijyanye n’umutekano.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare, aho Abanyarwanda bajya kwiga muri iki gihugu amasomo yo gucunga no kubungabunga umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka