U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bya dipolomasi

U Rwanda na Pakistan, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi.

Abayobozi bombi ubwo basinyaga ayo masezerano
Abayobozi bombi ubwo basinyaga ayo masezerano

Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba anashinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan, Senateri Mohammad Ishaq Dar.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje aba bayobozi bombi, bavuze ko ibihugu byombi kandi byagaragaje ko byifuza kurushaho gukorana mu gihe cya vuba no mu zindi nzego.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati "Turashaka ko abacuruzi bo muri Pakistan baza kureba amahirwe y’ishoramari mu Rwanda."

Yakomeje avuga ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kubahana no gusangira icyerekezo.

Ati “Kungurana ibitekerezo ku rwego rwo hejuru bizarushaho gushimangira ubwo bufatanye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka