U Rwanda na Commonwealth bemeje itariki y’inama ya CHOGM 2021 izabera i Kigali

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) Hon. Patricia Scotland, batangaje itariki nshya y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri uwo muryango.

Itangazo ry’Umuryango wa Commonwealth rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango bemeje ko mu cyumweru kizatangira ku itariki ya 21 Kamena 2021 aribwo iyo nama izwi nka CHOGM izabera mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko iyi nama yagombye kuba yarabaye muri Kamena 2020 yasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, ndetse kigatuma ingendo n’ibikorwa byo guhura mu ruhame bihagarara.

Kuba iyi tariki ya 21 Kamena 2021 yemejwe n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth n’igihugu kizayakira, biratanga icyizere ko u Rwanda rwari rwakoze imyiteguro yo kwakira iyo nama muri 2020 rufite amahirwe yo kuzayakira muri 2021.

CHOGM ni inama isanzwe iba rimwe mu myaka ibiri. Ni inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza inzego zitegura politiki y’uwo muryango, u Rwanda rukaba rwari rwemejwe kuzakira iyi nama muri 2020 mu nama iheruka yabaye muri 2018.

Umunyamabanga wa Commonwealth Patricia Scotland akaba yemeza ko iyi nama ifite amateka akomeye mu gihe ari yo ya mbere izaba ibereye ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “CHOGM 2021 ni yo nama ya mbere izaba ibereye ku mugabane wa Afurika mu bihe bya hafi, twiteguye ko ibizava muri iyi nama bizaba ari ibisubizo by’ibibazo duhura na byo.”

Umunyamabanga wa Commonwealth, Patricia Scotland, avuga ko guhurira mu Rwanda bizatanga amahirwe yo gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo byugarije isi birimo ibyerekeranye n’ubukungu, iterambere rirambye n’imihindagurikire y’ikirere bisaba abagize umuryango gushyira imbaraga hamwe.”

Perezida Kagame wemeje itariki u Rwanda ruzakiriraho iyo nama avuga ko CHOGM 2021 izaba mu mutuzo kandi igatanga umusaruro, ndetse ukaba umwanya mwiza wo kugaragaza amahirwe n’ibibazo biri mu muryango mu bice bitandukanye nk’ubukungu, ingaruka za COVID-19 mu rubyiruko, ikoranabuhanga no kurengera ibinyabuzima.”

Uretse kwakira inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, biteganyijwe ko hari inama z’abahagarariye inzego zitandukanye zirimo ihuriro ry’urubyiruko, iry’abagore, sosiyete sivile ndetse n’abacuruzi na zo zigomba kubera aho inama ya CHOGM 2021 izakirirwa.

U Rwanda ruri mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth rukaba rwarawinjiyemo mu mwaka wa 2009 ruba igihugu cya 54 kibaye umunyamuryango.

Umuryango wa Commonwealth ufite abaturage bagera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 400 harimo ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere, n’ibihugu bito byigenga nk’ibirwa.

Umuryango wa Commonwealth ugendera ku bintu bitatu abanyamuryango bagomba guhuriraho birimo, gufasha abanyamuryango kugera ku mahame y’umuryango, gufasha abatuye ibihugu bigize umuryango kugira demokarasi n’iterambere hamwe no guteza imbere uburezi binyuze mu nzira y’ikoranabuhanga.

Nubwo u Rwanda rutategetswe n’ubwami bw’Abongereza mu gihe cy’ubukoloni, Umuryango wa Commonwealth watangijwe n’ibihugu byakoronijwe n’u Bwongereza.

Inama ya mbere yahuje ibi bihugu byari byarategetswe n’u Bwongereza byiswe Dominions yabaye mu 1887. Indi yahuje ubwami n’ibihugu byategetswe n’u Bwongereza yabaye mu 1926 ihuza ibihugu nka; Australia, Canada, u Buhinde, Afurika y’Epfo n’ibirwa bigize igihugu cy’u Bwongereza.

Ubunyamabanga bwa Commonwealth bwagiyeho mu 1965 kugira ngo bukurikirane imirimo y’umuryango wa Commonwealth nyuma y’uko bimwe mu bihugu byari byishyize hamwe mu gutegekwa n’umwami w’u Bwongereza byagiye bisaba kwigenga ariko ntibive mu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka