U Bwongereza: Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II

Perezida Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, yageze i London mu Bwongereza, aho yagiye mu muhango wo gutabariza Umwamikazi Elisabeth II.

Perezida Kagame yageze i Londres mu Bwongereza
Perezida Kagame yageze i Londres mu Bwongereza

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko Perezida Kagame nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth, yabanje kwandika ubutumwa bw’akababaro mu gitabo kiri mu nzu yitwa Lancaster House.

Inkuru y’akababaro yo gutanga kw’Umwamikazi Elizabeth II, yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 08 Nzeri 2022. Yaguye mu rugo rwe ruherereye muri Ecosse azize izabukuru ku myaka 96.

Umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II, uzaba kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022.

Ku wa Kane, Perezida Kagame yatangaje ko yaganiriye kuri telefone n’Umwami Charles III, amuha ubutumwa bumwihanganisha nyuma y’itanga ry’Umwamikazi Elizabeth.

Ni mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse atangaza ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’Umwami Charles III, muri gahunda zigamije iterambere mu muryango wa Commonwealth ndetse n’abaturage bawo.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu hirya no hino ku Isi, barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden bageze i Londres.

Uyu muhango wo gutabariza Umwamikazi uzabera mu rusengero rwa Westminster Abbey, rufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 2200, ukazitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abandi banyacyubahiro basaga 500 baturutse hirya no hino ku Isi.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Umwami Charles III aza kwakira ku meza abo bayobozi, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka