U Bwongereza bugiye gutangiza imishinga ibiri y’uburezi mu Rwanda
Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) ushinzwe Iterambere na Afurika Andrew Mitchell utegerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru, rwitezweho gushimangira umubano usanzwe uranga ibihugu byombi mu bikorwa by’ubufatanye mu iterambere.
U Rwanda n’u Bwongereza bimaze iminsi byihatira gushyira imbaraga mubano ushingiye ku bufatanye mu bikorwa birimo ubucuruzi, uburezi, kwakira abimukira, no kubungabunga imibereho myiza.
Mu minsi ishize u Rwanda rwatangiye gukora ubucuruzi butanga imisoro mike, muri gahunda y’u Bwongereza igabanya imisoro ku bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu biturutse mu bihugu 65 bifite iterambere riciriritse, bukanoroshya amabwiriza agenderwaho kugira ngo ibicuruzwa byinshi bibashe kwakirwa.
Mu ruzinduko rwe, Minisitiri Andrew Mitchell azatangiza imishinga ibiri y’uburezi, irimo isomero ryo kuri mudasobwa (Digital Library) na gahunda y’ubufatanye bw’imyaka irindwi mu burezi hamwe na UNICEF izashyirwa mu bikorwa na gahunda y’u Rwanda yo kuzamura uburezi bw’abakobwa izwi nka Girls in Rwanda Learn (GIRL).
Biteganyijwe ko Andrew Mitchell kuwa kane 31 Kanama azasura ibikoresho birimo sikaneri (scanners) zifotora ibikumwe na kamera z’umutekano byahawe Ikigo cy’u Rwanda cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), n’umushinga uzwi nka BII wo kuzamura ibikorwaremezo, hanyuma kuwa Gatandatu ajye kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rutaratangazwa.
Igikorwa kinini gitahiwe muri gahunda y’ubufatanye hagati y’u Bwongereza na Afurika ni Inama ku Ishoramari hagati y’impande zombi (UK-African Investment Summit) izabera i London kuwa 23-24 Mata 2024, u Rwanda rukaba rutegerejwe muri iyo nama.
Ohereza igitekerezo
|
Interesting!