U Budage bwahaye u Rwanda inkunga y’asaga Miliyari 20Frw yo kurwanya ubukene
Leta y’u Rwanda n’igihugu cy’u Budage byatangije ikigega cya Miliyoni 16 z’Amayero (asaga Miliyari 20Frw), kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu turere 16 two mu ntara zose.
Amafaranga yo muri iki kigega cyiswe ‘Pro Poor Basket Fund’, azashorwa mu bikorwa remezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage, bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.
Azakoreshwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi, amashuri abanza, ayisumbuye ndetse no mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi, birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, avuga ko ari ikigega kizafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya ubukene bukabije, bukagera munsi ya 1% bitarenze mu mwaka wa 2024.
Ati “Iby’ibanze ni ibikorwa remezo, kandi bikubiyemo ibintu byinshi nk’amashuri, imihanda, ibiraro, amavuriro, mu by’ukuri aribyo bituganisha ku gushyira iterambere rirambye muri utwo turere turi muri iyi gahunda. Nubwo ari inzira ndende turizera ko bishoboka, ikiduha ikizere ni miyoborere myiza y’abayobozi b’Igihugu cyacu, ubufatanye bw’abafatanyabikorwa ariko noneho n’Abanyarwanda muri rusange badahwema kugira ibikorwa by’iterambere ibyabo, ikaba ari inzira nziza izadufasha kurandura ubukene”.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Iterambere mu Budage ushinzwe Afurika, Ms. Birgit Pickel, yavuze ko ibi biri muri gahunda y’ubufatanye hagati y’Igihugu cye na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira imiyoborere myiza y’Igihugu.
Ati “Dushimishijwe no gukomeza gufasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ariko noneho dushyize imbaraga cyane ku batishoboye, ubu ni uburyo bunoze kandi bw’impinduramatwara binyuze mu bufatanye. Munyemerere ngaragaze ko iki kigega kigamije kwita ku bakene, ni gikorwa cy’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’u Budage, ndetse vuba aha hari ubufatanye hagati y’u Bufaransa, bizibanda mu turere 16 dufite abaturage bakennye cyane cyane abagore. Ibyo bigamije kutagira uwo dusiga inyuma, nakongeraho ko ubu buryo buzibanda ku turere 16 dufite umubare munini w’abatishoboye”.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 11 Ugushyingo 2022, hemejwe intego yo kugabanya ubukene bukabije bukagera munsi ya 1% bitarenze 2024, buvuye kuri 16.1% bwariho muri 2016 na 2017.
Ohereza igitekerezo
|
Izakoreshwe neza