U Bubiligi ni bwo nyirabayazana w’ibibazo by’u Rwanda - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko u Bubiligi bukwiye guca bugufi bukumva ukuri, kuko aribwo nyirabayazana w’ibibazo u Rwanda rufite.

Minisitiri Bizimana ahamya ko u Bubiligi ari bwo nyirabayazana w'ibibazo by'u Rwanda
Minisitiri Bizimana ahamya ko u Bubiligi ari bwo nyirabayazana w’ibibazo by’u Rwanda

Minisitiri Bizimana abivuga ashingiye ku kuba hari amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye (UN) yo mu 1946, yo kugeza Igihugu ku bwigenge n’ibindi, ariko byose ntibabikora ahubwo bazana irondakoko mu Rwanda.

Minisitiri Bizimana ati “U Bubiligi bukwiye guca bugufi bukumva ukuri, bukumva ko ari bwo nyirabayazana w’ibibazo byose u Rwanda rufite. Bigendeye ku kuba hari amasezerano yasinywe hamwe na UN mu 1946 yo kugeza igihugu ku bwigenge, kugiha imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu, kukigeza ku burezi busesuye kandi bwiza. Ibyo byoSe ntibabikoze ahubwo bazanye irondakoko”.

Minisitiri Bizimana akomeza avuga ko na nyuma y’ibyo bakomeje kwijandika mu bikorwa bibi byagejeje u Rwanda mu kaga.

Ati “Habyarimana amaze kugera ku butegetsi asimbuye Kayibanda, bakomeje kumushyigikira mu gushyiraho amategeko yimika ivangura. Mu 1978 bashyizeho itegeko nshinga, bamuha abajyanama babiri aribo, Philippe Regense na Rene de Wolf, aho mu iranganshinga yaryo rishyigikira irondakoko rya PARMEHUTU, bakemeza ko impinduramatwa mvugururamuco ryabaye mu 1959, bigomba gushingirwaho mu mateka y’u Rwanda no mu mategeko y’Igihugu”.

Iryo tegeko nshinga kandi ryavugaga ko impunzi zahunze zizagengwa n’amategeko u Rwanda rushyiraho, kandi ko badafite uburenganzira bwo gusubira aho bavuye, cyangwa ngo basubirane imitungo yabo ndetse n’iy’ababakomokaho.

Ibi byaje gushimangirwa na Kayibanda washyizeho itegeko ribyunganira, ubwo ryasabaga abacamanza ko batagomba kwakira ibirego by’impunzi, abahungiye mu Bugesera n’ahandi, basaba guhabwa ubutaka bwabo cyangwa ubundi butunzi.

Ibi Minisitiri Bizimana abifata nk’akarengane gakomeye cyane, kuko byakorwaga n’abanyamategeko b’u Bubiligi kandi bakabihemberwa, bityo ko bakwiye kurekera aho kuko batsikamiye u Rwanda kuva kera.

Minisitiri Dr Bizimana yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo na bwo, mu bijyanye na dipolomasi.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko yafashe uyu mwanzuro, nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.

Kubera iki cyemezo, u Rwanda rwategetse ko Abadipolomate b’u Bubiligi bagomba kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Guhagarika uyu mubano bibaye nyuma y’amasaha make, Perezida Kagame aganiriye n’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe, aho yanihanangirije u Bubiligi.

Yagize ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza”.

Ibi kandi bije bikurikira umwanzuro u Rwanda rwafashe, wo guhagarika gahunda y’ubutwererane n’Igihugu cy’u Bubiligi, nyuma y’uko iki gihugu cyafashe icyemezo cya politiki cyo guhitamo uruhande kikabogama, ku kibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka