Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda ruhawe kuyobora Umuryango Commonwealth nyuma y’imyaka 13 rumaze ruwinjiyemo, ari Igihugu cyahindutse mu buryo bwose.
Ibi kandi biremezwa n’Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Charles washimiye Abanyarwanda uburyo biyubatse kandi ngo barimo guharanira kugira icyerekezo kimwe.
Aba bayobozi babitangaje mu ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango Commonwealth, mu nama yiswe CHOGM irimo kubera i Kigali.
Abakuru b’ibihugu bagera kuri 30 hamwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri Commonwealth bahuriye mu Rwanda mu nama ya CHOGM yashyize Perezida Kagame ku buyobozi bw’uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Perezida Kagame yasobanuye uburyo u Rwanda rwiyubatse muri iyi myaka 28 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho avuga ko kugeza ubu igihugu cyahindutse.
Yagize ati “Iki gihugu cyacu cyashenywe na Jenoside n’amacakubiri mu myaka ishize, ariko ubu turi igihugu cyahindutse mu mutima, mu bwenge no mu mubiri”.
Perezida Kagame avuga ko ¾ by’abaturage b’u Rwanda ari urubyiruko rutazi amateka y’ibyabaye, ariko ko ibintu byose byakozwe birimo no kujya mu muryango Commonwealth mu mwaka wa 2009, bigamije kwagurira amarembo Abaturarwanda hirya no hino ku Isi.
Perezida Kagame avuga ko Inama ya CHOGM yubatse ubushuti n’icyizere by’igihe kirekire, bishingiye ku rurimi rumwe, kubahiriza amategeko, guharanira uburenganzira bwa muntu no gushakira ibisubizo hamwe.
Igikomangoma cy’u Bwongereza Charles wahagarariye Umwamikazi ElizabethII mu nama ya CHOGM ibera i Kigali, yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange kuba barihanganye bagakora ibishoboka byose mu kwitegura CHOGM mu bihe byari bigoye by’icyorezo Covid-19.
Igikomangoma Charles yakomeje ashimira Abanyarwanda agira ati “Naje mu Rwanda ku nshuro ya mbere nsura inzibutso za Jenoside, nganira n’abarokotse, nashimishijwe cyane n’uburyo Abanyarwanda bakeye, biyubatse kandi bafite icyerekezo”.
“Kuri ubu u Rwanda rugeze kure ruhanga udushya, ruyoboye Isi mu kubakira Abagore ubushobozi, rukaba n’igicumbi cy’ubukungu burengera ibidukikije, kandi rwiyemeje kubaka ejo hazaza hasangiwe.”
Igikomangoma Charles yasabye Abayobozi bahuriye muri CHOGM i Kigali gutekereza no gushaka uburyo bwo kubaka intego ihuriweho igamije ineza kuri bose.
Avuga ko umuryango Commonwealth umaze imyaka 70 wubaka ubushuti, ukaba ngo uzakomeza kuba Umuryango wigenga kandi ugizwe n’ibihugu byiyobora, ariko ukaba uhujwe no gusangira ubunararibonye buharanira ineza y’abawutuye ndetse n’Isi muri rusange.
Igikomangoma Charles akomeza avuga ko ubushake bw’Umwamikazi ElizabethII w’Ubwami bw’u Bwongereza, bukomeje kuba ubwo kubaka ubushuti mu muryango, ubumuntu n’agaciro ku bawutuye.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yifurije amahirwe Perezida Kagame ugiye kumusimbura ku buyobozi bw’Umuryango Commonwealth, akavuga ko hari ibihugu byinshi ku Isi birimo kugaragaza ko byifuza kuwinjiramo.
Ibi Johnson yabivugaga hari Umukuru w’igihugu cya Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani wabereye CHOGM umushyitsi. Qatar na yo yakoronijwe n’u Bwongereza ariko ntiraba umunyamuryango wa Commonwealth.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza avuga ko Leta ye izakomeza gutanga inkingo za Covid-19 ku banyamuryango ba Commonwealth, ndetse ko ikomeje gufatanya n’Umuryango w’Abibumbye(UN) kugira ngo babohore ibiribwa byaheze ku byambu byo muri Ukraine.
Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
- #CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 23 Kamena 2022 i Kigali
Ohereza igitekerezo
|