Turashaka kuba Abanyarwanda ntabwo dushaka kuba Ababiligi - Perezida Kagame
Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, Perezida wa Repulika, Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bashaka kuba Abanyarwanda badashaka kuba Ababiligi.

Yabigarutseho muri gahunda asanzwe agira yo ‘Kwegera Abaturage’ kuri iki cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, mu biganiro yagiranye by’umwihariko n’abatuye mu Mujyi wa Kigali.
Akomoza ku mubano utari mwiza umaze iminsi uri hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu byago u Rwanda n’Abanyarwanda bafite, ari ukuba barakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda (u Bubiligi) kakarucamo ibice kugira ngo rungane nako.
Yagize ati “Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza, u Bubiligi bwishe u Rwanda bukica n’Abanyarwanda mu mateka. Aya yose arenze mu myaka 30 gusa, bukaBa butugarukaho abasigaye bukabica. Twarabihanangirije kuva cyera, turaza kubihanangiriza n’ubu.”
Agaruka ku bibazo biri muri RDC, Umukuru w’Igihugu yavuze ko Ababiligi bajya i Kinshasa bakavuga ko baza gufatira u Rwanda ibihano, kandi babwira Isi yose kubikora ku Rwanda.
Ati “Ariko se wowe nta soni ugira? Isoni aho zikwiye gutangirira guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda? Koko! U Rwanda uko rungana! Twebwe twicaye ubu tugateranirwaho n’Isi yose? Ibyo ntibikwiye kuba biteye isoni abantu bamwe, biturutse ko turi aho twirwanaho, twirwariza, dushaka kubaho uko dushaka kubaho. Baduhaye amahoro. Tugiye kuzira ko tungana nabo ariko bo bafite ahandi bavugira.”
Ni ibintu Perezida Kagame avuga ko byahereye cyera, mbere y’intambara irimo guhanganisha Leta ya RDC na M23, ubwo u Bubiligi bwangaga Ambasaderi u Rwanda rwoherejeyo ngo aruhagararire muri icyo gihugu, bavuga ko ashobora kuba atarakoreye neza RDC.
Ati “Bakongera mu kanya bati ntabwo tubemerera ko mugira mutya, ariko tukababaza tuti ariko muba bande? Mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, koko yashinze u Rwanda aba bantu mureba? Turaza kubibutsa neza ko atari ko bimeze. Mu buryo bwacu butari bwinshi cyane, turaza guhangana nabo.”
Yungamo ati “Ndavuga abo birwira batwiruka inyuma, badukoronga, ariko twebwe byatunanira? Aba batunanira? Hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa bakaduha amahoro. Ndabivuga mbateguza ariko nteguza namwe Abanyarwanda, ngo iyi myaka yose tumaze kuri uru rugamba rwacu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi. Abanyarwanda bitarajyamo ko dukwiriye kuba Abanyarwanda, tudakwiriye kuba aba bandi badukolonije, ni ukubyiyuhagira bakatuvaho.”
Umukuru w’Igihugu yabwiye Abanyarwanda ko bari mu nzira yo kuba bo, kuko badakwiye kuba abandi, bakabana n’abantu, bagahana amahoro, bagakora ibyo bagomba gukora bibateza imbere, bakaba ari byo bashyira imbere bashyize hamwe, bagakorera Igihugu cyabo.
Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Minisiteri y’u Rwanda y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), yari imaze iminsi itangaje ko u Rwanda rwahagaritse gahunda y’ubutwererane, Igihugu gisanzwe gifitanye n’u Bubiligi.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Bubiligi bugaragaje ko bushyigikiye Leta Congo, mu kubangamira gahunda y’u Rwanda y’iterambere rufitanye n’ibigo by’imari n’imiryango mpuzamahanga.
Itangazo MINAFFET yashyize ahagaragara ku wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, ryagiraga riti “Mu gihe Umuryango Mpuzamahanga usabwa gushyigikira inzira y’ubuhuza yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), n’Inama ya EAC-SADC kugira ngo haboneke umuti w’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwo bwakomeje gukorana na RDC mu kubangamira u Rwanda, ngo rubure inkunga zo gushyigikira iterambere harimo n’iz’imiryango mpuzamahanga."
Muri iri tangazo, u Rwanda rwagaragaje ko imyifatire y’u Bubiligi muri iki kibazo, igaragaza ko nta musingi ukomeye ugihari w’ubufatanye mu iterambere hamwe n’u Rwanda.
Reba ibindi muri iyi video:
Ohereza igitekerezo
|