Tombola ya Jackpot Lotto yahindutse ‘Impamo Jackpot’, yongera amahirwe yo gutsindira kenshi miliyoni 15Frw

Ikigo Carousel Ltd giteza imbere Tombola ya Inzozi Lotto cyatangaje ko Umukino wa Jackpot Lotto wasimbujwe uwa Impamo Jackpot hagamijwe ko Inzozi zo gutsindira igihembo nyamukuru "Jackpot" zihinduka “Impamo” buri gihe uko icyo gihembo kigeze ku mubare washyizweho.

Ku ikubitiro uwo mubare washyizwe kuri Miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Impamo Jackpot ni tombola iba buri ku Cyumweru aho ukina akanda *240# kuri telefone, agakurikiza amabwiriza agahabwa urutonde rw’imibare kuva kuri 01-35, agahitamo itanu yishakiye.

Iyo amaze guhitamo imibare ye ahabwa itike, agasabwa kuyishyura amafaranga 500Frw akoresheje Mobile Money, agategereza igisubizo buri ku cyumweru saa 7:35 z’umugoroba kuri televiziyo y’u Rwanda, akabona ubutumwa bugufi (SMS) muri telefone ye.

Ufite mudasobwa cyangwa telefone igezweho ya smart phone irimo murandasi, yakina uwo mukino asuye urubuga www.inzozilotto.rw, naho udashoboye uburyo bwombi bwavuzwe akagana umu ajenti wa Inzozi Lotto umwegereye aho yaba atuye hose mu Gihugu.

Ikigo Carousel kivuga ko kuva Umukino wa Inzozi Lotto watangira cyabonye abantu babiri gusa bashoboye kwegukana igihembo nyamukuru, n’ubwo ngo kitigeze gisiba gutanga ibihembo bikurikiraho.

Kivuga ko muri rusange cyatanze Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 108 n’ibihumbi 400, yatanzwe nk’ibihembo muri Jackpot Lotto bingana na 51% by’ayo bakiniye ubwabo.

Inyigo yakozwe na Carousel yerekanye ko abakina baba bifuza kubona abantu abatsindira amafaranga menshi inshuro nyinshi, ari yo mpamvu ngo abayobozi b’iki kigo bahisemo guhagarika umukino wa ‘Jackpot Lotto’ uko wari umeze.

Carousel yasimbuje uwo mukino undi witwa ‘Impamo Jackpot’ utanga amahirwe menshi yo gutsindira igihembo nyamukuru buri cyumweru kandi mu buryo bwihuse.

Uburyo bwo gukina ntibwahindutse

Impamo Jackpot izakomeza gukinwa kimwe nka Jackpot Lotto, aho ukina ahitamo imibare 5 mu rutonde rw’imibare 35 rutangirira kuri 1 rukagarukira kuri 35.

Tombola izakomeza gukorwa buri cyumweru, hatomborwa imibare 5 ndetse n’umwe wa bonus nk’uko byari bisanzwe, ariko hagatangazwa mbere yaho umubare w’amafaranga Jackpot izageraho, hatagira uyitsinda yose iyo mbumbe igahabwa uwatsindiye icyiciro gikurikiyeho mu bari bagize amahirwe.

Ntibizajya bitwara igihe kirekire cyo kurenza miliyoni 10Frw nk’igihembo nyamukuru.

Carousel ivuga ko bitewe n’ubwitabire, iteganya ko bitarenze ibyumweru bitatu cyangwa bine izajya iba igeze ku gihembo nyamukuru kigera kuri Miliyoni 15Frw.

Kugeza ubu iki kigo gifite abasaga 200,000 bakinnye umukino wa Jackpot Lotto nibura inshuro 4, abo bantu buri wese aguze itike 2 mu cyumweru kimwe ngo hacuruzwa amafaranga agera kuri miliyoni 200. Mu gihe igihembo nyamukuru kigenerwa 7.5% by’ayacurujwe muri icyo cyumweru, ayo mafaranga aba agomba gutangwa.

Mbere ya buri Tombola abakinnyi bamenyeshwa umubare w’amafaranga igihembo kigezeho n’aho umukino wahagarikiwe.

Igiciro cy’itike ya Impamo Jackpot kizaguma ku mafaranga 500Frw kandi umuntu akaba yemererwa kugura umubare w’amatike ashaka nk’uko bisanzwe.

Inyungu zirimo ku mukinnyi wa Jackpot

Carousel ivuga ko inyungu ikomeye ari uko gukina bizajya bitangira umukinnyi yamenye neza, aho igihembo gishobora kugera kugira ngo adacikanwa.

Ikindi ngo ni uko n’ubwo igihembo nyamukuru kizajya gitangwa inshuro nyinshi, bya bihembo byo munsi bitakuweho, bivuze ko amafaranga yo gutsindira azaba ari menshi mu gihe gito ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Aha ni ho Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd Thierry Nshuti ahera agira ati “Ndibutsa buri muntu ko bidushimishije kubona Abanyarwanda batsindira ibihembo binini bijyana n’uko ubuzima buhita buhinduka. Dukomeje gushimira abakiriya bacu kubera umusanzu bakomeje gutanga bashyigikira Siporo mu Rwanda.”

Uko bizagenda ku cyumweru nyuma ya ‘Jackpot draw’

Ubwo tombola izaba irangiye bazatangirira kubara igihembo ku mafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 500Frw, ariko ku cyumweru mbere ya Tombola bakazajya batangariza abantu igihembo kigiye gukinirwa uko kiza kuba kingana.

Iyi nkuru ku bakinnyi ba Inzozi Lotto ije mu gihe ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022 hari uwatsindiye igihembo nyamukuru kingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe muri iyi Tombola ya Impano Lotto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

1)Nonese uwatsinze, amafaranga ayafatira hehe?
Example: nkanjye nabonye message y’inzozi lotto imbwirako nabashije gutsinda muri tombora ya impamo jackpot, muri message handitsemo ko natsindiye 1000rwf ngo ndayasanga kuri konte yanjye. None ndibaza 1000rwf nayo ari mugihembo nyamukuru? Nonese tuyasanga kuyihe konte?

Nimudusobanurire rwose muraba mukoze!

IRAMBONA Innocent yanditse ku itariki ya: 13-11-2022  →  Musubize

Ariko abakina dukoresheje gatushe dukureho twashoye ayacu

Daniel yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Alias okello,ibi bintu bishobore kuba birimo ubujura cg babiha abo baziranye nabo kuko hari ubwo umuntu akina amafaranga bakayatwara kandi wareba mu bakinnye bakakubwira ko ko nta mukino wakinnye.Ikindi kandi wabahamagara ku murongo batanze,bakakubwira ko barabikosora ,ugategereza,ugaheba!Ese ko ntarabona uwayatsindiye wo mu cyaro,kandi abantu dukina!Muzadukurikiranire amakuru,mwe mubasha kugerayo,naho ubundi ntawamenya kabisa.

ALIAS okello yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka