Telefone igiye gufasha abakozi kumenya imisanzu bagezemo muri RSSB
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), butangaza ko bugiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga rizajya rifasha umunyamuryango kumenya niba umukoresha we amuteganyiriza buri kwezi ndetse no kumenya imisanzu agezemo.

Babitangaje ku wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, ubwo abo bayobozi bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyari kigamije kugaragaza ibyo icyo kigo cyagezeho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021.
Iryo koranabuhanga rigiye gutangira gukoreshwa, ngo rizaba rije gukemura ikibazo cy’ibigo bimwe na bimwe bitishyurira imisanzu abakozi babyo cyangwa bikishyurira bake mu bo bikoresha abatishyuriwe ntibahite babimenya, ngo akaba ari igihombo ku mukozi no ku gihugu muri rusange.
Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemashuro, avuga ko iryo koranabuhanga ryari rikenewe n’ubwo hari ubundi buryo amakuru yatangwagamo, bikaba biteganyijwe ko rizatangira gukoreshwa umwaka utaha.
Agira ati “N’ubu ugiye ku rubuga rwacu ushobora kubona imisanzu yawe ariko icyo dushaka ni ukubyoroshya cyane, umuntu akazajya abirebera kuri telefone ye, akamenya niba umukoresha yamuteganyirije cyangwa atabikoze. Iyo gahunda rero izatangirana n’uburyo turimo gukora buvuguruye, iryo koranabuhanga ryo kubona amakuru kuri telefone rikazatangira muri Nyakanga umwaka utaha”.
Akomeza avuga ko hari amafaranga menshi yagombaga gutangwa muri RSSB ariko ibigo ntibiyatange, ari yo mpamvu hakazwa ingamba zo kuyishyuza.
Ati “Nyuma yo kugenzura twasanze hari miliyari ebyiri na miliyoni 640 z’Amafaranga y’u Rwanda yagombaga gutangwa, icyakora muri ayo miliyari imwe yaragarujwe. Kugaruza ayo mafaranga ni uguhozaho, abinangira bakanahanishwa nko gucibwa amande ateganywa ndetse n’inyungu z’ubukererwe, icyo duharanira ni uko ibigo byose byishyurira imisanzu abakozi babyo”.
Uwo muyobozi akangurira abakoresha guteganyiriza abakozi babo bose kuko ari uburenganzira bwabo kandi biri no mu itegeko, aho gutegereza ibihano kuko na bo bibasubiza inyuma.
Ikigo cya RSSB ngo kiri muri gahunda y’impinduka mu mikorere, ibyo cyise “Umunyamuryango ku isonga”, bivuze ko ari ukunoza servisi zatangwaga ariko nta kivunnye umunyamuryango, nk’uko Rugemanshuro abisobanura.
Ati “Kuba tugiye guhindura imikorere ya RSSB ni ku nyungu z’umuturage ari yo mpanvu dushyira umunyamuryango ku isonga. Ni ukuvuga ko ibintu byose tugiye kubishyira mu ikoranabuhanga bityo bikazihutisha serivisi kandi umunyamuryango akabibonera kuri telefone ye, bivuze ko tudashaka ingendo z’umunyamuryango zijya ku cyicaro cya RSSB ajya gushaka impapuro runaka”.
Muri icyo gihembwe cya mbere, RSSB ivuga ko hari intego zimwe na zimwe itagiye igeraho kubera icyorezo cya Covid-19, gusa ngo yishimira ko abanyamuryango biyongereye cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe, kuko ubwitabire bw’abanyamuryango bwabaye 209%. Bivuze ko habonetse abakoresha bashya ndetse n’abakozi 78,399 bashya, ahanini ngo bakaba baraturutse mu bikorwa bya Leta byo kubaka ibyumba byinshi by’amashuri, bityo ngo muri pansiyo hakaba harinjiye imisanzu ingana na miliyari 24 na miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Kuri ubu RSSB ni yo icunga ibya pansiyo, ubwisungane mu kwivuza, ikiruhuko cy’ababyeyi ndetse n’ubwizigame bw’igihe kirekire buzwi nka Ejo Heza.
Ohereza igitekerezo
|
Kumenya imisanzu
Kumenya umusanzu wanjye wubwiteganyirize
Muraho? nakoreye ikigo dufitanye amasezerano kdi yanditsemo ko amafr y’imisanzu ya RSSB nzajya nyakurwaho k’umushahara agashyirwa kuri account yange ya RSSB, Nuko nyuma nza gusezera muri icyo kigo ndagenda ariko nyuma naje kujya kureba nsanga hari amezi abanza 23 batigeze bashyira imisanzu yange muri RSSB, ngiye kubaza ikigokiaransubiza ngo naratinze kuza kubibaza. Ese gutinda ni ikosa ryange? Ese nihe handi nazagana ngo bazandenganure? Murakoze.
Muduhe nimero umuntu yakifashisha mu gihe umukoresha hari ubwizigame atatangiye umukozi ,kandi akaba abona nubu bidakosorwa
Mwiriwe dajyakureba ubwizigamebikanga bakabwirako irangamuntu itabaruye bakabwira ngo bampaye cod sinyibone mufashe murakoze
Mfite ikibazo,
Iyo ninjiye muri system nshaka kureba imisanzu yanjye, mbona message imbwira ko bampaye code kuri telefone, ariko iyo Code ntayo mba nakiriye kuri telefone yamjye 0788560998, Ibi bimbera inzitizi zo kuba ntashobora kubona imisanzu yanjye.
Mumfashe kubona iyo Code
Murakoze
Mwarakoze ku gitekerezo cyiza
Ariko iyo dushyizemo ibyo twa sabwe ba kubwira ko code atariyo
Ha shobora kuba hakirimo ikibazo
Mudufashe bi nonosorwe.
Muraho neza ? Mwanfasha gute kumenya Numero yanjye ko nabyibagiwe kuva Aho natandukaniye numukoresha wanjye nkaba ubu nikorera . Mwanfa kubona iyo Numero mwaba mukoze .
Numero yanjye ni :1198180009038055
Tel: 0791376382
Ndabashimiye
mwaramutse,turabashimira kuri ubu buryo bwo kuba umuntu yareba imisanzu afite akoresheje phone, jye nagerageje kubikora arko bakambwirako code atarizo kandi arizo ese ubwo nta kindi kibazo cyaba kirimo? murakoze.
Muraho,
Ubu ndihafi yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Nagirango mubwire ibirebana n’amafranga y’imperekeza.
Ese iyo bayabara bateranya imyaka yose yakoze niyo haba mu bigo bitandukanye cg ni imyaka akoze aho ari ubu.?
Nkeneye igisubizo
Mwiriwe nezaa, nabazaga nkumukoresha utaragutangiye ubwiteganyirize mwarakoranye imyaka 3, ariko akaba mwaratandukanye , wamwegera akabyanga , knd ufite ibyangobwa byuko yagukoresheje , Mwatugira iyihe mama Murakoze🙏
Kureba imusanzu wanjye
Imisanzu mugihe itatanzwe nkuko bikwiriye umukozi yakora iki?
Kumenya ubwizigame aho breeze ,na nimero y’umunyamuryango
Mbese mugihe umukozi asanze hari imisanzu umukoresha atamutangiye
Yakora iki kugirango iyo nisanzu itangwe.
Murakoze.