Sena yemeje abagize inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, yemeje abagize inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Abakomiseri muri NEC bemejwe
Abakomiseri muri NEC bemejwe

Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Usta Kaitesi, avuga ko Komisiyo yasuzumye dosiye z’abayobozi basabirwa kwemezwa na Sena kuba abagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, basanga bujuje ibisabwa bafata umwanzuro wo kubemeza.

Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere yemeje Madamu Oda Gasinzigwa ku mwanya wa Perezida, Kizito Habimana ku mwanya wa Visi Perezida, naho Fortunée Nyiramadirida, Madamu Nicole Mutimukeye, Madamu Carine Umwali, Bwana Faustin Semanywa, Madamu Françoise Kabanda Uwera na Madamu Judith Mbabazi, bemezwa ku mwanya wa komiseri.

Hashingiwe ku itegeko no 043/2024 ryo ku wa 06/05/2024 rigenga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, cyane cyane ingingo ya 13 yerekeye ibisabwa ku mwanya w’umukomiseri, Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere yasanze abasabirwa kwemezwa bujuje ibisabwa, ndetse batatu muri bo ari n’abanyamategeko.

Oda Gasinzigwa, Perezida wa NEC
Oda Gasinzigwa, Perezida wa NEC

Komisiyo isanga Ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo ryarubahirijwe, kuko abagore barenga 30% nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Hon. Kaitesi yavuze ko Komisiyo imaze gusuzuma imyirondoro y’abasabirwa kuba abagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yasanze bujuje ibisabwa kandi bafite ubumenyi n’uburambe mu mirimo, bizabafasha kuzuza inshingano zijyanye n’imyanya basabiwe kwemezwaho.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose, yashimye ubuhanga n’ubunararibonye ndetse n’ubushishozi bagaragaje, ubwo bari muri iyi komisiyo mu matora y’umwaka washize, avuga ko bakwiye kubemeza nta gushidikanyaho.

Ati “Bakoze neza rwose, ababashyizeho bari babonye imirimo myiza bakoze, ni yo mpamvu kubemeza nta kwibeshya kwaba kubayeho kuko ibikorwa byabo byarivugiye”.

Kizito Habimana, Visi Perezida wa NEC
Kizito Habimana, Visi Perezida wa NEC

Binyuze mu matora y’Abasenateri, abagize Komisiyo y’amatora bose kuva kuri Perezida kugeza ku bakomiseri bemejwe kujya mu nshingano batorewe.

Fortunée Nyiramadirida, Komiseri
Fortunée Nyiramadirida, Komiseri
Carine Umwali, Komiseri
Carine Umwali, Komiseri
Nicole Mutimukeye, Komiseri
Nicole Mutimukeye, Komiseri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka