Rwezamenyo: Bamaze kumenya agaciro k’umutekano mu iterambere

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge buravuga ko bwashyize imbaraga mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo kuko ngo udahari n’iterambere ritashoboka.

Ibiro by'Umurenge wa Rwezamenyo.
Ibiro by’Umurenge wa Rwezamenyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Mutarugera Dieudonné, avuga ko uyu ari umwe mu mihigo myinshi basinyanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse Polisi, akaba yumva kuyesa bitazabagora kuko umutekano uhagaze neza.

Kuba umutekano wifashe neza muri uyu murenge, Mutarugera avuga ko babishyizemo imbaraga ku bufatanye n’abaturage.

Agira ati “Kugira ngo umutekano ubungabungwe, twashyizeho irondo ry’umwuga rigizwe n’abantu bafite ubumenyi mu by’umutekano, rifite ibikoresho kandi abaturage baritabira gutanga umusanzu w’umutekano nubwo hakiri bake batabikora.”

Avuga ko mbere hari inzererezi nyinshi, abajura bapfumura inzu, abasinzi n’abanywa ibiyobyabwenge ariko ubu ngo bikaba byaragabanutse cyane kuko n’inzego zisanzwe z’umutekano n’abaturage, babigizemo uruhare.

Mutarugera kandi avuga ko bashyize imbaraga nyinshi mu gukora ubugenzuzi bw’isuku kugira ngo birinde ko abaturage bakwibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurege wa Rwezamenyo, Mutarugera Dieudonne, avuga ko umutekano ubumbye byinshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Rwezamenyo, Mutarugera Dieudonne, avuga ko umutekano ubumbye byinshi.

Agira ati “Isuku ni bwo buzima kuko iyo yangiritse na bwo bwangirika kubera ko abantu bandura indwara zitandukanye, ni ngombwa rero ko twese isuku tuyigira umuco.”

Uyu muyobozi akangurira abaturage kugira isuku mu ngo, ahahurira abantu benshi nko mu mahoteri, utubari na resitora, bakimakaza umuco w’isuku kuko ngo iri mu bibazanira abakiriya, anabibutsa kwishyurira igihe amafaranga yo gutwara ibishingwe.

Ngabo Fabien ucuruza butiki mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko haramutse hatari umutekano, batabasha gukora.

Ati “Nta mutekano ntacyo twageraho, ariko iyo uhari umuntu akora amasaha menshi atikanga ibisambo cyangwa abandi bagizi ba nabi, bityo akunguka ndetse n’igihugu kigatera imbere.”

Umuhigo wundi bibanzeho ngo ni uwo gufata amazi ava ku nzu n’ayakoreshejwe. A ha ngo bakaba baribanze cyane ku binamba mu rwego rwo kongera isuku, aho bafite ikinamba cya kijyambere abandi bareberaho kuko cyo amazi gikoresheje, gifite uko kiyatunganya akongera agakoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka