Rutsiro: Yafatanywe udupfunyika tw’urumogi turenga 3,000

Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yafashe uwitwa Muhoza Esperance w’imyaka 31, acyekwaho gukwirakwiza urumogi mu gihugu, yafashwe ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022, afatirwa mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabujenje, Umudugudu wa Kamabuye afite udupfunyika tw’urumogi 3,117.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Muhoza yafashwe agiye gukwirakwiza urumogi mu bakiriya be muri Karongi.

Yagize ati "Muhoza yafatiwe kuri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe i Kamabuye mu muhanda Rubavu-Karongi. Yari ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abapolisi barayisaka bamusangana urwo rumogi yaruhishe mu gikapu cye arenzaho ibirayi."

Muhoza amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruguze ku mucuruzi warwo wo mu Karere ka Rubavu, na we yari agiye kurukwirakwiza mu bakiriya be muri Karongi.

CIP Karekezi yaburiye abantu bagikora ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yakanguriye abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu gukwirakwiza amakuru.

Muhoza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka