Rusizi: Umusirikare wa Congo wafatiwe mu Rwanda yasubijwe muri Congo

Itsinda rishinzwe kugenzura imipaka ihuza u Rwanda na Congo (Extended Joint Verification Mecanism) kuri uyu wa kane tariki 13/03/2014 ryashyikirijwe Kaporari Ntungamihigo Zakayo wo mu ingabo za Congo wari warafatiwe mu Rwanda yambutse mu buryo budakurikije amategeko.

Uyu musirikare w’imyaka 25 yafatiwe mu karere Rusizi mu Murenge wa Gashonga ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano. Ubwo yafatwaga Kaporari Ntungumuhigo Zakayo yavuze ko yaje mu Rwanda bitewe nuko yari arambiwe imirimo ya gisirikare.

Abasirikare b'u Rwanda na Congo hamwe n'itsinda rya Extended Joint Verification Mecanism bari mu muhango wo guhererekanya kaporari Ntungamihigo .
Abasirikare b’u Rwanda na Congo hamwe n’itsinda rya Extended Joint Verification Mecanism bari mu muhango wo guhererekanya kaporari Ntungamihigo .

Colonel Leon Mahoungoo wo mu itsinda rya Extended Joint Verication Mecanism yashimye uburyo u Rwanda rwubahariza amasezerano yo mu karere ruhererekeranye abasirikare ba Kongo bafatirwa ku butaka bw’u Rwanda bambutse mu buryo butemewe n’amategeko.

Kaporari Ntungamihigo Zakayo ubwo yabazwaga impamvu yambutse mu Rwanda nta ruhushya rw’abayobozi ahawe, yasubije ko yari amaze imyaka 5 muri zone ya Fizi bityo ngo akaba yarasanze agomba kwiha uburenganzira bwo gusubira iwabo i Masisi muri Kivu y’Amajayaruguru byanga byakunda.

Kapiteni Ahimana Edouard asinya impapuro zemeza ko ashyikirije itsinda rya Joint Verification mecanism umusirikare wa Congo waje mu Rwanda bitemewe n'amategeko.
Kapiteni Ahimana Edouard asinya impapuro zemeza ko ashyikirije itsinda rya Joint Verification mecanism umusirikare wa Congo waje mu Rwanda bitemewe n’amategeko.

Ubusanzwe kaporari Ntungamihigo Zakayo yabarizwaga mu ntara ya 10 ya gisirikare (10eme region militaire) muri 1er kompanyi ikorera muri zone ya Fizi, ku ruhande rw’u Rwanda akaba yatanzwe na Kapiteni Ahimana Eduard.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abakongomani baba badushaho agasomborotso ariko tuzi ubwenge ntako bazatuboanaho, bazajye baza tubafate neza bizabatera ishyari

amadou yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

ARIKO URI GIHE ABASIRIKARE BA CONGO kubutaka bwacu ubwo si agasuzuguro koko? Congo ikwiye kwigisha abasurikare bayo ikinyabupfura kuko buri gihe babafatira mu Rwanda akenshi ukumva batanga impamvu zidafatika

Fanny yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

Zakayo ndabona baramuhemukiye, ko yari ahunze igisirikari cya Congo iyo bamureka ko ntawirukana impunzi!

Ariko yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

ariko aba basirikari bantakigenda bahunga igihugu cyabo bajyah, ariko ndabumva baba baje gushaka agahenge ngo barebeko basinzira ho iminsi, mu rwanda ko ituze ari ryose, gusa nibagambirira gukora ikibi , ntibazamnye ikibakubise, jyenda rwanda uri nziza kweli

kamanzi yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka