Inyota yo gutora ku rubyiruko rwiganjemo n’urwayitabiriye rutaruzuza imyaka

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rwatoye bwa mbere mu mateka yarwo rwavuze ko rwishimiye rwari rwaratindiwe no kugeza imyaka ngo nabo bishyirireho ubuyobozi.

Urubyiruko rutoye bwa mbere rurishimira ko rwagize uruhare rwo kwitorera abadepite
Urubyiruko rutoye bwa mbere rurishimira ko rwagize uruhare rwo kwitorera abadepite

Abiganjemo abanyeshuri babitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nzeri 2018, ubwo bitabiraga amatora bwa mbere kuko ari bwo bari bacyuzuza imyaka ibemerera gutora.

Furaha Azera umwe muri bo, yavuze ko n’ubwo manda iheruka abatowe bayoboye neza, ariko nabo bumvaga bafite ubushake bwo kugira uruhare mu itorwa ry’abadepite b’iyi manda.

Yagize ati “Numvaga mfite amatsiko ngo menye ukuntu bigenda. byahoraga bimbabaza cyane bitewe n’uko numvaga gutora Perezida n’izindi nzego habamo uruhare rwanjye byanshimishije ko kubagiye kujyaho nagize uruhare muri icyo gikorwa.”

Uwineza Jospine we yungamo ati “Hari nk’igihe batoraga ndi murugo nkumva nshaka kujyayo basi ngo nirebere. Nabaga numva imyaka yaratinze kugera ngo najye ntore.”

Furaha Azera wari wararambiwe no kugeza imyaka yo gutora arashyize abigeraho
Furaha Azera wari wararambiwe no kugeza imyaka yo gutora arashyize abigeraho

Icyifuzo cy’uru rubyiruko nuko abadepite bazatorwa bazabafasha kuborohereza, kugira ngo bazige kaminuza kuko ibyiciro by’ubudehe bamwe bashyizwemo bibabangamira bigatuma batabona ubushobozi bwo kwirihira kaminuza, nk’uko Uwizera Liliane abivuga.

Ati “Numva badufasha bakatworohereza ku bijyanye n’imyigire ya Kaminuza. Hari igihe abana barangiza nka segonderi ariko bitewe n’ibyiciro by’ubudehe babashyizemo umwana ntabashe kujya kwiga.”

Urubyiruko rusaba ko abadepite bazatorwa bazabafasha kuborohereza kwiga kaminuza
Urubyiruko rusaba ko abadepite bazatorwa bazabafasha kuborohereza kwiga kaminuza

Nyirabizimana Seraphine umuyobozi w’amatora mu Murenge wa Gihundwe, avuga ko batunguwe no kubona hari urubyiruko rwaje rwitwaje irangamuntu ruje gutora rutarageza igihe.

Ati “Byantunguye kubonamo n’abana bafite imyaka 16 akumva ko kuba afite irangamuntu yabaye umuntu mukuru wakwitorera abayobozi babereye u Rwanda, kugira ngo ubibasobanurire basubireyo byabaye urugamba ariko twabasobanuriye barabyumva.”

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) igena ko Umunyarwanda wemerewe gutora ari ufite kuva ku myaka 18 kuzamura. Abitabiriye itora batarageza igihe basobanuriwe ko bagomba gutegereza imyaka yabo ikagera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka