Rusizi: Abarokotse Jenoside batagiraga aho baba bahawe inzu
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rusizi batagiraga aho baba bashyikirijwe inzu bubakiwe.
Izi nzu uko ari 20, bazubakiwe n’Ikigega cya Leta gishinzwe kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG). Buri inzu ifite agaciro ka miliyoni 9.5RWf.
Imiryango yahawe izo nzu igaragaza ibyishimo ivuga ko yari ihangayikishijwe no kubona amafaranga yo kwishyura inzu bari basanzwe bakodesha ariko ubu ngo babonye izabo, nk’uko uwitwa Mukamurenzi Faina abisobanura.
Agira ati “Ndashimira ubuyobozi, ahantu twari turi hari hateye ubwoba! Naravirwaga ngatega ibyungo mu nzu ariko igihe cyaje kugera batwubakira aya mazu twatashye uyu munsi, ubu ndaryama nkishima ngashimira Imana.”
Mugenzi we witwa Kayisire Eddie agira ati “Nasigaye iwacu njyenyine! Nari ndiho mu buzima buhangayikishije ntagira aho mba ngenda nimuka ndaraguza ariko nyuma y’uko mbonye iyi nzu ubuzima bwanjye bugiye kuba bwiza cyane aho bigeze nanjye ngomba kwigira.”
N’ubwo bamwe bishimira inzu bahawe, hari n’abandi batandukanye barokotse Jenoside bavuga ko badafite aho kuba, nk’uko umwe muri bo witwa Mukankuranga Elina abisobanura.
Agira ati “Ndaho njye ntanaho ncumbitse iyo umuntu anyemereye arancumbikira yakenera kuhagurisha akamvanamo ni uko bimeze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko bagiye kubarura abafite icyo kibazo bose kugira ngo babubakire.
Agira ati “Amazu yubakiwe abacitse ku icumu uyu munsi iyo urebye usanga mu by’ukuri ageze igihe cyo kuvugururwa cyangwa gusenywa burundu akongera akubakwa ariko abo twubakira tugomba kububakira amazu ari kuri ruriya rwego rw’ayo twatashye uyu munsi.”
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|