Rusizi: Abahemukiwe basuye abagororwa muri gereza ya Cyangugu

Abakiristu bo muri Paroisse ya Mushaka bahemukiwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tariki 15/12/2012, bahurijwe hamwe n’ababahemukiye bafungiye muri gereza nkuru ya Cyangugu mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Abenshi muri aba bakristu ni abagize komisiyo y’ubutabera n’amahoro igizwe n’abafite abavandimwe babo bafungiye muri iyi gereza ndetse n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi komisiyo imaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge kuko yabaye iya kabili mu rwego rw’igihugu mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ibyo bikaba bigaragarira mu buhamya bwatanzwe na Dukuze wavuze ko yakoze Jenoside ariko ubu akaba yarababariwe.

Dukuze yatanze ubuhamya avuga ko yishe ariko yarababariwe.
Dukuze yatanze ubuhamya avuga ko yishe ariko yarababariwe.

Umuyobozi wa gereza ya Cyangugu, Mukantabarwa Olive, yashimye Padiri mukuru wa Paroisse ya Mushaka ndetse asaba abagororwa kuzirikana inyigisho bahawe ndetse ko zikwiye kubabera umwanya mwiza wo kubohora imitima yabo kubagifite ibyaha batari bemera.

Uretse ibiganiro bibashikariza abagirorwa kwemera icyaha no kugisabira imbabazi, izi ntumwa zageneye aba bagororwa impano zirimo ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro bifite agaciro k’amafaranga 884700.

Iki gikorwa cyo gusura abafungiye muri gereza ya Cyangugu cyakozwe mu rwego rwo gukomeza gutegura neza yubile y’imyaka 50 Paroisse ya Mushaka imaze ishinzwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo uvuze ni ukuli ! ebena abandi bagira imbabazi.

yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

i Mushaka ndabona barateye intambwe! Kwicirwa muri jenocide nibyo mwita guhemukirwa?? Iri jambo ntabwo rihuje uburemere n’icyaha cyakozwe kabisa (n’ubwo bwose kubona ijambo rikwiye bigoye).Ikindi ni uko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubabarira uwakoze icyaha cyibasiye inyokomuntu nk’irimburabatutsi ryo muri 94 kabone n’iyo yaba yararirokotse. Abishwe urw’agashinyaguro bonyine nibo bashobora gutanga izo mbabazi!

Inkumburwa yanditse ku itariki ya: 16-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka