Rurembo: Ibyo Perezida wa Repubulika yemereye urubyiruko byatangiye gukorwa

Abaturage bo mu Murenge wa Rugera mu Kagari ka Rurembo barishimira ko ibyo urubyiruko rwo muri aka kagari rwemerewe na Perezida wa Repubulika batangiye kubigezwaho.

Perezida Paul Kagame yari yemereye urubyiruko rwo mu Kagari ka Rurembo ko mu kagari kabo hazagezwa umuriro w’amashanyarazi n’amazi ubwo urwo rubyiruko rwamugaragariza ko kutagira ibyo bikorwa remeza bidindiza iterambere ryo muri ako gace.

Amashanyarazi bemerewe na Perezida Kagame yatangiye kubageraho kandi n'amazi barapimye na yo nko muri uyu mwaka w'imihigo bazayahabwa.
Amashanyarazi bemerewe na Perezida Kagame yatangiye kubageraho kandi n’amazi barapimye na yo nko muri uyu mwaka w’imihigo bazayahabwa.

Byari mu nama yahuje urubyiruko rw’abakiri bato bihangiye imirimo yari yateguwe n’umuryango Imbuto Foundation yabaye ku wa 14 Ukuboza 2014 yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Beyond this moment” bishatse kuvuga ngo “Hirya y’ubu.”

Nahimana Yuli Réné Albert, umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugera mu Kagari ka Rurembo, avuga ko iki cyifuzo bari bakigejeje kuri Perezida Kagame kuko iwabo nta mashanyarazi n’amazi meza byari byarigeze bihagera akaba yishimira ko ibyo bemerewe byatangiye kuboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurembo, Mugiraneza Rubera, yemeza ko kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 ku nshuro ya mbere na bo batangiye gucana ku muriro w’amashanyarazi.

Yagize ati “Twatangiye gucana ejo. Bazanye cash power nk’eshatu kugira ngo bagerageze uwo muriro niba umeze neza. Imwe bayishyize ku kagari indi ku kigo cy’amashuri cya Murama, indi bayiha umuturage. Ubu umuriro rero urimo igisigaye ni uko abaturage bishyura na bo bakabazanira cash power zabo”.

Gatsimbanyi J.de Dieu, Umuyobozi wa GS Murama, hamwe mu hashyizwe imwe muri cash power mu zatanzwe, avuga ko uyu muriro uzabafasha mu kunoza imyigishirize no kwigisha abana ibijyanye n’ikoranabuhanga harimo na mudasobwa kuko bitari gushoboka nta muriro.

Ku kirebana n’amazi bemerewe, ngo na yo ari mu nzira kuko baje gupima ibizakorwa ngo azahagezwe muri uyu mwaka.

Umukozi ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Nyabihu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko bitarenze uyu mwaka w’imihigo aka kagari kazaba kagejejwemo amazi nk’uko kabyemerewe na Perezida wa Repubulika.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika imvugo ye ni yo ngiro.Ubwo yavuze ko bigomba kuhagera twasanze uyu mwaka byose bigomba gukorwa.”

Yakomeje avuga ko bapimye bagasanga hakwiye umuyoboro w’ibirometero 14 akemeza ko ku bufatanye na WASAC amazi agomba kuhagera.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka