Ruhango: Ntibakeneye umudepite wicara mu nteko gusa

Abaturage bo mu Karere ka Ruhang bavuga ko badakeneye umudepite wicara mu Nteko agatora amategeko gusa, ahubwo bifuza uzana impinduka nziza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abagore bagize inteko itora mu Ruhango bavuga ko bifuza Umudepite udatora amategeko gusa
Abagore bagize inteko itora mu Ruhango bavuga ko bifuza Umudepite udatora amategeko gusa

Byavugiwe mu gikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida bifuza kuzahagararira abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo mu nteko ishinga amategeko.

Abo baturage bavuga ko niba Abadepite babahagarariye koko, byaba byiza bagiye bagaruka kuganira ku migabo n’imigambi babagezagaho iyo biyamamaza bakanareba uko ishyirwa mu bikorwa.

Bayisenge Marie Chantal umwe mu bagore bazatora avuga ko umudepite bakeneye atari utora amategeko gusa ahubwo ko bakeneye ubakemurira ibibazo.

Agira ati “Niba hari ibyo yemeye kuzakora agaruke atubaze, ati ese konakoze ubuvugizi ngo mubone amazi byarakozwe, ese konasabye ishuri ry’inshuke muriga, ese amashanyarazi mwarayabonye, natwe tumubwire tuti ibi byagenze neza, ibi byaranze, asubireyo abikosore, uwo ni we mudepite nifuza”.

Uwanyirigira Consolee, wiyamamaza muri 30% by’abagore mu Nteko ishinga amategeko avuga ko bikwiye ko umudepite asanga abaturage bakaganira kuri gahunda zibateganirijwe kandi agasuzuma niba zibateza imbere koko, bitandukanye n’abiyamamaza babizeza ibitangaza.

Ati “Niba hari umudepite wiyamamaza yizeza abaturage ibitangaza, aba ababeshya kuko umudepite afite inshingano ze zirimo no gutora amategeko”.

“Nkanjye, mu gihe naba ngiriwe icyizere nkajya mu Nteko, najya mbanza nkareba ahari icyuho, ubundi ngasaba inzego zibishinzwe gusobanura impamvu hari ibitagenze nez, umudepite, akwiriye gukurikirana uko ibikorwa bya Guverinoma biteza imbere umuturage”.

Abakandida 62 ni bo bazatorwamo batandatu bazahagararira abagore mu Ntara y'Amajyepfo
Abakandida 62 ni bo bazatorwamo batandatu bazahagararira abagore mu Ntara y’Amajyepfo

Mutuyimana Lidiena wiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo mu bakandida bifuza guhagararira abagore mu Nteko, avuga ko bibaye ngombwa Inteko ishinga amategeko yahindura imikorere ariko umuturage agahabwa ijambo.

Ati “Icyiza ni uko umuturage yumva neza icyo itegeko rimushyirirwaho rimumariye, mu gihe bitamunyuze, imikorere igahinduka”.

Nyuma yokuzenguruka uturere dutandatu tugize Intara y’Amajyepfo, Abakandida 62 bagomba gutorwamo batandatu, ubu bageze mu Karere ka Muhanga, bakazakomereza mu Karere ka Kamonyi, akaba ari ho bazasoreza urugendo rwabo rwo kwiyamamaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka