Ruhango: Menya icyadindije iyubakwa rya Kiliziya nini mu Kibaya cy’Amahoro

Padiri Jean Marie Vianney Nizeyimana, umuyobozi w’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, avuga ko imirimo yo gutangira kuyubaka yakomeje gukomwa mu nkokora n’amananiza ku kugura igice kigomba kwiyongera ku butaka basanganywe, kugira ngo izabe ari nini.

Mu Kibaya cy'Amahoro no mu nkengero zacyo hari abantu benshi ku munsi w'Impuhwe 2025
Mu Kibaya cy’Amahoro no mu nkengero zacyo hari abantu benshi ku munsi w’Impuhwe 2025

Ubundi abajya gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, nk’uko byagenze ku ya 27 Mata 2025, bateranira mu kibaya basigaye bita icy’Amahoro, kiri ku buso bwa hegitari eshatu.

Ntabwo hatwikiriye ku buryo iyo imvura iguye inyagira abagiye kuhasengera, n’izuba ryava ari ryinshi rikabica, ku buryo utitwaje umutaka ahura n’ingorane.

Bikubitiyeho ko n’abajya kuhasengera bagenda biyongera uko imyaka igenda yicuma, hatekerejwe kuhatwikira, hakanagurwa, ariko Padiri Nizeyimana avuga ko umugabo bagombaga kugura aho kwagurira yakomeje kubashyiraho amananiza, ku buryo biyemeje gusubiramo inyigo y’uko bagomba kubaka.

Agira ati “Aho twateganyaga kugura hari ku buso bwa hegitari 3,8. Yabanje kuduca Miliyoni 100, zimaze kuboneka tugize ngo twishyure aduca 150, na zo zimaze kuboneka ati noneho ni 350, hanyuma Miliyoni 500. Yageze n’aho avuga ko ibikorwa biri ku butaka bwe yari yaragennye ko ari byo bizamufasha mu masaziro ye, bityo bakaba bakwiye kumwishyura Miliyoni 700.”

Kugenda yongera ibiciro kandi urebye ngo yagiye abiterwa n’uko yabonaga byanze bikunze bagomba kumugurira, bitewe n’uko igishushanyo cy’uko ingoro igomba kuba imeze cyakozwe, hanatekerezwa ku butaka bwe.

Ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe ngo ntibari barigeze batekereza ko yabananiza bene kariya kageni, kubera ko bari bamwizeye nk’umukirisitu ukomeye wabo.

Twifuje kumenya impamvu Ubuyobozi bw’Akarere butabafashije, Padiri Nizeyimana avuga ko ari Akarere ari n’Intara ntako batagize bikanga, kandi ko urebye agaciro k’iriya sambu gashobora no kurenga ibyo nyiri isambu yaka, kubera ko yamaze kumenya ko hari gahunda yo kuhagurira ingoro agateramo ibiti kugira ngo azabashe kuhahenda.

Ati “Kiretse tubonye umuterankunga uhatugurira, naho ubundi twebwe ntitwabona ariya mafaranga. Twiyemeje ko tuzakoresha ubutaka dufite, tugakora ikindi gishushanyo cy’inyubako ikenewe.”

Umuntu agendeye ku kuba ahagombaga kugurwa harutaho gatoya ahasanzwe hasengerwa, inyubako yari yatekerejweho yari kubasha kwakira abaza mu isengesho bose no ku munsi w’impuhwe, ariko nanone Padiri Nizeyimana atekereza ko akurikije uko abantu bitabira isengesho bagenda biyongera, hari igihe na ho hari kuzagera aho hakaba hatoya, kuko n’abaza no ku minsi isanzwe y’isengesho bagenda biyongera.

Ati “Kubaka ku butaka bwacu gusa, birasaba kuzubaka mu buryo bwa etaje, naho ubundi ni hatoya cyane. Tugiye gutangira kubitekerezaho.”

Ni isengesho ryitabirwa cyane
Ni isengesho ryitabirwa cyane

Gusengera mu Ruhango bitangira byaberaga muri kiliziya ntoya yari ihari (ubu yaraguwe). Uko abitabira isengesho bagiye biyongera, hatekerejwe kwimurira isengesho mu kibaya cyarimo ishyamba. Ibiti byagiye bikurwamo buke buke ku buryo nta kihasigaye, kandi mu rwego rwo kubasha kurindira umutekano abagiye kuhasengera, harazitiwe.

Isengesho ryo ku Munsi w’Impuhwe 2025 ryitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi

N’ubwo nta wabaze abitabiriye isengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, ku Munsi w’Impuhwe wabaye ku cyumweru tariki ya 27 Mata 2027, hari abavuga ko ugereranyije ryitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi 200.

Mu Kibaya cy’Amahoro gisanzwe gisengerwamo nyiri izina, byageze saa yine hamaze kuzura, ku buryo wasangaga abantu bicaye begeranye cyane. Uretse abari bicaye ku ruhande hafi y’utuyira twaciwemo, abari hagati babashaga kuva hamwe bajya ahandi bitaboroheye.

Abari hanze y’urugo rukikije ikibaya cy’Amahoro, ni ukuvuga abahageze abarinda umutekano bamaze gufunga imiryango, bavuga ko urebye abari hanze y’ikibaya bashobora kuba bararutaga abari bakirimo imbere.

Bamwe bari bicaye muri kaburimbo, abandi mu mbuga ya kiliziya no mu mahema yari yahatewe, agenewe abaza gucuruza. Kimwe n’abari mu kibaya na bo bari begeranye cyane ku buryo kubonamo inzira bitari byoroshye.

Hari n’abari bicaye muri kiliziya, ndetse no mu ishyamba ry’inyuma ya Alitari, aho Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe yashakaga kwagurira aho abantu basengera.

Twifuje kumenya impamvu abantu baza ari benshi kuri uwo munsi, abenshi bahuriza ku kuba ari umunsi Yezu akora ibitangaza cyane, kuko ngo “Ntawe utaha Yezu Nyirimpuhwe atamukozeho, kubera ko uwo adakijije ku mubiri amukiza kuri Roho.”

Ndagijimana w’i Nyamagabe yagize ati “Ni ubwa kabiri nza mu Ruhango, kandi nza ku munsi w’Impuhwe. Ni bwo nza kubera ko ntabona ubushobozi bunzana igihe cyose. Nahisemo kuzajya nza ku munsi w’Impuhwe kuko ari bwo Yezu akora ibitangaza byinshi.”

Mukamutara w’i Kibilizi mu Karere ka Nyanza na we ati “Nsanzwe nza gusengera mu Ruhango, ariko ku munsi w’impuhwe w’umwaka ushize wa 2024 nazanye umukobwa wanjye kumusabira kubona umugabo, kuko yari amaze kubengwa n’abasore batatu, ubukwe bugapfa bwari bugiye kuba. Uyu munsi twaje gushima Imana hamwe n’umukobwa wanjye ndetse n’umukwe wanjye.”

Nirere na we wo mu Karere ka Nyanza ati “Umukobwa wanjye yamaze imyaka itanu ashatse atarasama inda, ku munsi w’impuhwe wa 2023 muzana kumusengera, tubwira Yezu ngo byibura n’iyo haboneka n’ivamo ariko akitwa umubyeyi. Yezu rero yaduhaye ibyo twamusabye kubera ko yatangiye kujya asama zikavamo. Twari twasabye nabi. Uyu munsi twaje kubwira Yezu ko noneho dukeneye umwana uzavuka ari muzima. Twiteze ko muri 2026 tuzaza hano tuje gushima, dufite n’umwana.”

Bifuza kubona aho basengera hatwikiriye
Bifuza kubona aho basengera hatwikiriye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka