Ruhango: Akarere kabonye abayobozi bashya

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018, Akarere ka Ruhango kamaze kubona Komite Nyobozi nshya isimbura iherutse kwegura.

Habarurema Valens watorewe kuyobora Akarere ka Ruhango
Habarurema Valens watorewe kuyobora Akarere ka Ruhango

Ni nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018, aho abakandida biyamamazaga ku myanya y’umuyobozi w’Akarere n’Abayobozi b’Akarere bungirije harimo ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ku mwanya w’Umuyobozi w’akarere, hatowe Habarurema Valens ku majwi 180/197 batoye naho ku mwanya w’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu hatorwa Rusiribana Jean Marie Vianey agize amajwi 178/199 batoye,

Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hatowe Mukangenzi Alphonsine n’amajwi 168/197 batoye.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianney
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianney

Habarurema Valens watorewe kuyobora Akarere ka Ruhango yahoze ashinzwe urwego rushinzwe umutekano n’iperereza mu Ntara y’Amajyaruguru, naho Rusiribana waje amwungirije ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yahoze ari umuyobozi w’ishami ryo guhuza imishinga y’iterambere muri Minisiteri y’ubuhinzi "MINAGRI".

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza we yakoraga mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC nyuma yo gukorera mu bigo bitandukanye byo kurwanya SIDA.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage hatowe Mukangenzi Alphonsine
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hatowe Mukangenzi Alphonsine

Ubwo biyamamazaga, abayobozi bose biyemeje guharanira iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Ruhango kuko banabifitemo ubunararibonye.

Nyuma yo gutorerwa iyo mirimo abo bayobozi bahise barahirira imbere y’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza Dr Alvera Mukabaramba.

Umuyobozi w’Akarere yahise anakora ihererekanyabubasha na mugenzi we wari umaze iminsi ayobora ako karere mu nzibacyuho.

Mu muhango w'ihererekanya bubasha
Mu muhango w’ihererekanya bubasha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka