Rubavu: Umuyaga wasakambuye ibyumba by’amashuri 12 unasenyera abaturage

Imvura yaguye mu Karere ka Rubavu mu masaha ya nyuma ya saa sita tariki 5 Mata 2025, yasenye amashuri ndetse isenyera abaturage mu Mirenge ya Rugerero, Kanama, Nyundo na Nyamyumba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko imvura irimo umuyaga yasakambuye inzu 15, isenya urukuta rw’inzu, ibikoni 4, ubwiherero 8, usakambura ibyumba by’amashuri 12 ku bigo bya GS Kayanza na Sanzare mu Murenge wa Nyundo, hamwe na ECD Busasamana mu Murenge wa Busasamana.

Iyi mvura itamaze igihe kinini, yangije ibikorwa remezo by’amashanyarazi na hegitari 48 zihinzemo imyaka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko kuva tariki ya 26 Werurwe 2025, ibiza biterwa n’imvura n’umuyaga bimaze gusakambura ibisenge by’inzu 23, inkuta z’inzu 7, hasenyutse ubwiherero 9 n’ibikoni 9.

MINEMA yatangije umukoro ngiro wo guhangana n’ibiza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, MINEMA n’abafatanyabikorwa bayo tariki ya 4 Mata 2025, bakoze umukoro ngiro wo guhangana n’ingaruka zaterwa n’ibiza mu gihe hagwa imvura nyinshi, nk’uko byagaragajwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe.

ACP Egide Mugwiza, umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri MENEMA, avuga ko bateguye umwitozo bagamije kwitegura guhangana n’ibiza biboneka mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu, ahaboneka imvura nyinshi mu Rwanda.

ACP Mugwiza avuga ko bakoze umwitozo wo guhangana n’ingaruka z’imyuzure n’inkangu, biterwa n’imvura nyinshi igwa cyane cyane mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Agira ati “Muri Rubavu umugezi wa Sebeya ukunda guteza ibibazo nubwo hari ingamba zafashwe. Twateganyije umwiteguro kugira ngo turebe imikoranire y’inzego zose n’uburyo ziteguye mu bikorwa by’ubutabazi, haba gutegura ibikoresho no gutegura abaturage, n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa ubutabazi bwihuse kugera abaturage basubijwe mu buzima busanzwe.”

MINEMA itangaza ko yiteguye guhangana n’ibiza aho byaba hose mu Rwanda, ibyo ngo bikorwa mu gutangira amakuru ku gihe, gutegura ibikoresho by’ubutabazi hamwe no kwimura abantu batuye mu manegeka.

Mu Rwanda habarurwa imiryango 1,622 igomba kwimurwa harimo 88 ituye mu Karere ka Rusizi, 452 ituye muri Rubavu, 424 ituye muri Rutsiro, 48 muri Karongi, 100 muri Nyamasheke, 69 muri Nyamagabe, 77 i Nyaruguru na 364 mu Karere ka Nyabihu.

MINEMA yibutsa Abanyarwanda kwirinda kugenda mu mvura mu gihe hari inkuba, kwirinda kugama munsi y’ibiti, gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi no kwambuka imigezi mu gihe imvura irimo kugwa.

ACP Mugwiza ati “Byagaragaye ko abantu batwarwa n’imigezi bagerageza kwambuka mu gihe imvura irimo kugwa. Abantu birinde ibyabashyira mu kaga, bazirike ibisenge by’inzu kuko byinshi bitwarwa n’umuyaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko ako Karere gashobora guhura n’ibiza byose uretse amapfa, kandi ko kwitegura guhangana n’ibiza biterwa n’imvura ari ingenzi, bitewe n’amateka n’imiterere y’Akarere ka Rubavu.

Umugezi wa sebeya wari usanzwe uteza ibiza ubu washyizweho ibikorwa remezo bituma utongera gutera abaturage, hubatswe inkuta ndende zikikije umugezi, hubatswe ikidendezi gifata amazi menshi y’umugezi kikayarekura buhorobuhoro, mu kwirinda ko uwo mugezi wongera kugira umuvuduko mwinshi.

Himuwe kandi imiryango yari ituriye Sebeya, mu kwirinda ko amazi yaba menshi ikaba yasenyerwa.

Meya Mulindwa avuga ko imiryango ibarirwa muri magana yari ifite ibibanza yamaze kubakirwa, mu gihe indi ibarirwa muri 800 idafite ibibanza hamaze gutegurwa aho izubakirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abantu bubaka ariya mashuri, buriya amazi yabo Niko bayubaka?

lambert yanditse ku itariki ya: 6-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka