Rubavu: Umurenge wafashijwe muri Guma mu Rugo wituye ababatabaye

Ubuyobozi bw’umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bwituye Umurenge wa Busasamana wazirikanye abaturage bawo ukabagenera ibibatunga mu gihe cya Guma mu Rugo ubwo Akarere ka Rubavu kari kugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, imipaka yarafunzwe, abaturage basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bagahagarika imirimo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwifatanyije n’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu mu kwizihiza umunsi w’Intwari, bashima uburyo Umurenge wa Busasamana wababaye hafi ndetse bagakusanya inkunga y’ibiribwa yahawe abatishoboye mu Mujyi wa Gisenyi mu gihe cya Guma mu Rugo.

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi
Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi agira ati; “Ubutwari bugira indangagaciro zibushimangira nk’ubupfura, ubumuntu. Iyo umuntu yakubaye hafi mu gihe cy’amakuba, iyo umaze kwisuganya uramwitura. Ni yo mpamvu twagiye kubasura kuri uyu munsi w’Intwari, tubashimira ubutwari n’ubupfura, kandi tuzakomeza kugirana umubano, dufashanye mu bihe bidasanzwe.”

Tuyishime avuga ko ibyo bashyikirije Umurenge wa Busasamana birimo inka yashyikirijwe umuturage utishoboye, hamwe na matela zo guha abaturage bubakiwe batishoboye.

Inka Umurenge wa Gisenyi washyikirije Umurenge wa Busasamana igahabwa umuturage utishoboye
Inka Umurenge wa Gisenyi washyikirije Umurenge wa Busasamana igahabwa umuturage utishoboye

Tuyishime avuga ko ibyo Umurenge wa Busasamana wabakoreye mu gihe cya Guma mu Rugo bifite ubutumwa buri muntu agomba kuzirikana.

Ati “Icyo twabwira abaturage ni uko umuco nyarwanda utagomba gucuya, ni umuco tugomba gushyigikira aho ubumuntu burangwa n’ubupfura n’ukuri bigomba guhoraho.”

Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu umaze kugira akamenyero ko gukusanya inkunga zitandukanye z’ibiribwa bikusanywa n’abaturage zikagenerwa abatishoboye cyangwa abari mu kaga.

Mvano Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana avuga ko igikorwa cy’Umurenge wa Gisenyi cyabateye imbaraga zo gukora no guharanira gufasha abandi.

Agira ati; “Twashimye cyane dushimira abaturage n’ubuyobozi bw’umujyi wa Gisenyi bazirikana ineza twabakoreye. Byatumye twongera imbaraga zo gukora no guharanira gufasha abandi bafite ibibazo.”

Matela zahawe abaturage batishoboye mu Murenge wa Busasamana bubakiwe inzu
Matela zahawe abaturage batishoboye mu Murenge wa Busasamana bubakiwe inzu

Umurenge wa Busasamana, mu kwezi kwa Mata 2020 wafashije abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu gihe cya Guma mu Rugo kubera abaturage benshi batari bafite ibyo kubatunga kandi imirimo yarahagaze.

Icyo gihe Umurenge wa Busasamana wakusanyije toni 12 z’ibirayi na toni 25 z’imboga zihabwa abaturage batari bafite ibibatunga, dore ko benshi bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yari yarafunzwe, abandi batunzwe no guca inshuro, ariko kubera icyorezo cya Covid-19 bakaba bari mu bihe byo kuguma mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka