Rubavu: Kubura amazi byahagaritse inyubako yagenewe kurimbisha umujyi wa Gisenyi
Iyo winjiye mu mujyi wa Gisenyi uhingukira ku busitani bwubatsemo inyubako izengurutswe n’amashitingi, umwaka ukaba ushize iyo nyubako itarashobora kurangira.
Abatuye umujyi wa Gisenyi bavuga ko batumva impamvu akarere kemera ko ubusitani bugaragaza ubwiza bw’umujyi wabo bwangizwa ntihagire igikorwa.
Ikibazo cyo kuba iyi nyubako ituzura kandi yarahindanyije ubusitani bw’umujyi abagize inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, ubwo bateranaga tariki ya 30/12/2014, nabo bakibajije Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, Kalisa Christophe.
Asubiza iki kibazo, Kalisa yavuze ko iyi nyubako yari irimo kubakwa mu busitani bw’amahuriro y’imihanda ya Gisenyi na sosiyete y’itumanaho ya MTN yagombaga kuhashyira inyubako imena amazi nk’iziboneka mu mujyi wa Kigali, ariko ikibazo cyaje kuba aho bazabona amazi kandi kigaragara baratangiye kubaka.
Akomeza avuga ko ubwo inyubako yari igiye kurangira MTN yabuze aho ikura amazi yo gushyira muri iyo nyubako yagombaga kongera ubwiza bw’umujyi wa Gisenyi, kuko kugira ngo amazi aboneke hagomba kwangizwa umuhanda wa Kaburimbo nabyo bigomba gutangirwa uburengenzira na Minisiteri y’ibikorwaremezo.
N’ubwo byari bikwiye gusaba uburenganzira kugira ngo inyubako irangire, hibazwaga umuhanda wangijwe amazi akaboneka uwazongera akawusana kuko byahenda kandi MTN itakwirengera kuwusana, bituma inyubako ituzuzwa n’ubwo itahise isenywa.
Uretse gusobanura ibyatumye inyubako ituzura, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu ntiyagaragaje igisubizo kirambye kuri iyi nyubako iri mu busitani bw’umujyi wa Gisenyi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibintu byo guhuzagurika no gusesagura nibyo bigezweho. ese ubwo rwiyemezamirimo yasobanurira gute abanyarwanda ukuntu yatangiye kubaka atazi uburyo azabona amazi atazi naho azava ? mureke kubeshya abanyarwanda. bagomba kubiryozwa.