Rubavu: Basaba ko ibyiciro by’ubudehe bitakoreshwa na Minisiteri zose
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu basanga ibyiciro by’ubudehe bashyirwamo bidakwiye gushingirwaho na Minisiteri zose igihe zifata ibyemezo.
Abaganiriye na Kigali today bavuga ko ibyiciro bizakorwa n’abaturage bizaba bifite amakuru y’ukuri ariko bakavuga ko ibi byiciro bitagombye gukoreshwa na Minisiteri zose kuko hari ababishyirwamo badafite ubushobozi buhagije.
Ingero zitangwa ni ibigenderwaho ngo umuntu ashyirwe mu cyiciro aho harebwa abo babana cyangwa abo mu muryango we kandi hari igihe bashobora kuba bakize ariko ntacyo bamumariye abayeho nabi, ku buryo kubigenderaho bimwima amahirwe n’uburenganzira bwo kubona ubufasha akwiye.
Mukanama, umuturage wo mu Murenge wa Kanama avuga ko ushobora gushyirwa mu kiciro cya kabiri kuko ufite inzu n’umuntu wo mu muryango wifashije nyamara ntagire icyo akumarira ku buryo warengana kubera uwo muntu mubana.
Izindi mpungenge bashingiraho bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bidakwiye gukoreshwa na Minisiteri zose ni uko kugira imirima ibiri, aho utaha hamwe n’inka bitaguha ubushobozi bwo kwishyurira umwana Kaminuza n’amashuri yisumbuye, nyamara ngo byagufasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza no kwikemurira ibibazo udasabirije.
Abaturage bratangaza ibi mu gihe mu gihugu hose hatangijwe igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bishya, kandi bakabigiramo uruhare batanga amakuru aberekeyeho.
Abaturage bavuga ko ubu buryo bwo gushyira abaturage mu cyiciro bikozwe n’abaturage amakuru azatangwa azaba ashingiye ku kuri, bitandukanye n’ibyiciro byagiye bikorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagakoresha amarangamutima na Ruswa bigatuma hari abarengana.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Arvella Mukabaramba wifatanyije n’abanyarubavu mu gutangiza igikorwa cyo kujya mu byiciro by ubudehe kuwa 02/02/2015, asobanura ko ibyiciro bishya nta mazina bifite ahubwo bizajya bikoresha imibare.
Gukuraho amazina ngo byatewe n’uko yatangaga isura mbi ku babishyizwemo nko kwitwa umuhanya, umutindi nyakujya hamwe n’umutindi, amazina adakwiriye kwitwa abanyarwanda abatesha agaciro.
Hagendewe ku makuru asabwa kugira ngo abantu bashyirwe mu byiciro, umuntu uzashyirwa mu cyiciro cya mbere ni udafite inzu, ntagire amafaranga yo kuyikodesha, akaba atabona ibyo kurya arya rimwe ku munsi, kuba atabona ibyangombwa by’ibanze nk’isabune, peteroli, umunyu, umwambaro n’ubwisungane mu kwivuza kuko adashoboye gukora, ntagire itungo ndetse ntagire aho akura amafaranga n’umufasha.
Abashyirwa mu cyiciro cya kabiri ni abantu bafite inzu itameze neza cyangwa yabona amafaranga yo kuyikodesha, babona ibyo kurya ariko akorera abandi kandi arya kabiri ku munsi ku buryo ashobora kubona ibyangombwa by’ibanze.
Abashyirwa mu cyiciro cya gatatu ni abantu bafite akazi bahembwa ku kwezi cyangwa bikorera bashobora kwigenera umushahara nk’uko yaba umuhinzi cyangwa umworozi usagurira isoko.
Abashyirwa mu cyiciro bya kane ni abacuruzi bahambaye, ni umuyobozi cyangwa akorera leta afite akazi keza, afite uruganda, afite imodoka n’amazu mbese arifashije bihagije.
Iki gikorwa kigiye kumara iminsi igera ku munani ngo abaturage bagomba kugikorana ubushishozi no kugendera ku kuri hatangwa amakuru agaragaza ubushobozi abantu bafite kandi bashyirwe mu byiciro bakwiriye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo ibyiciro bigiye gusubirwamo ndibazako bazabikora neza
abashinzwe gushyira abaturage muri ibi byiciro batanyije n’abagerwabikorwa aribo baturage bazicare hamwe maze banonosore gahunda zose bityo uzajya muri buri cyiciro azabe koko ahakwiye