Rubavu: Abayobozi b’akarere bashya basabwe kwirinda amarira y’abaturage
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira, yasabye abayobozi bashya b’Akarere ka Rubavu batowe tariki ya 29 Gicurasi 2015 kwirinda amarira y’abaturage kuko akungura.
Guverineri Mukandasira avuga ko Akarere ka Rubavu kahuye n’ibibazo bitandukanye byatumye gasubira inyuma, akizera ko abayobozi batowe bazashobora kubikemura bagafasha akarere kujya ku murongo no gutera imbere.
![](IMG/jpg/abayobozi-bashya-batorewe-kuyobora-akarere-ka-rubavu-hamwe-na-guverineri-mukandasira.jpg)
Guverineri Mukandasira yabwiye Kigali Today ko bimwe mu bibazo abona Akarere ka Rubavu gafite bikwiye kwitabwaho ari uko abaturage bageza ibibazo ku buyobozi ntibikemuke, akifuza ko byakemukira ku gihe bakarindwa amarira kuko amarira y’abaturage akungura kandi akagira ingaruka.
Ibindi bibazo Mukandasira avuga ni iby’ibikorwaremezo byadindiye mu Karere ka Rubavu harimo imihanda n’amasoko ya kijyambere, avuga ko abaturage bifuza abayobozi babagezaho ibikorwa by’amajyambere atari abayobozi bicara mu biro.
![Sinamenye Jérémie watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Sinamenye Jérémie watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu.](IMG/jpg/sinamenye-jeremie-watorewe-kuyobora-akarere-ka-rubavu.jpg)
Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye tariki ya 29 Gicurasi 2015yatoye abayobozi b’akarere nyuma y’amezi abiri abari abayobozi b’akarere n’umunyamabanga nshingwabikorwa bakuweho n’inama njyanama kubera amakosa bagizemo uruhare yo kugurisha isoko rya Gisenyi mu buryo budafututse.
Sinamenye Jérémie watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu avuga ko bimwe mu byo agiye kwitaho akigera ku buyobozi ari imihigo y’akarere kugira ngo gashobore kuzaza imbere mu mihigo, ndetse akibanda ku bikorwa byadindiye nk’imihanda n’amasoko.
![Murenzi Janvier, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu. Murenzi Janvier, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu.](IMG/jpg/murenzi-janvier-watorewe-kuba-umuyobozi-ushinzwe-ubukungu-n_iterambere.jpg)
Sinamenye avuga ko azafata abaturage nk’abakoresha kandi akabatega amatwi kugira ngo bashobore gufatanya mu kuzamura iterambere ry’akarere.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today nyuma y’amatora y’abayobozi b’akarere bavuga ko ibyo bategereje ku bayobozi batowe ari ibikorwa by’amajyambere no kubakemurira ibibazo, bakifuza kandi ko abayobozi batowe bafasha akarere kugera ku mwanya mwiza mu mihigo.
![Uwampayizina Marie Grâce watorewe kuba umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage. Uwampayizina Marie Grâce watorewe kuba umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.](IMG/jpg/uwampayizina-m.jpg)
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ibakomeze mu mirimo yanyu mishya mu tangiye.
Tubifurije kuzatunganya neza imirimo mushinzwe