Rubavu: Abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo babayeho bate?

Abaturage bari bafite ubutaka bwarenzweho n’amahindure yarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo, bavuga ko babayeho nabi, kuko aho bakuraga imibereho bahabuze, kandi n’inkunga bijejwe mu gutabara abangirijwe n’ibirunga ngo ntayo bahawe.

Imiryango ibarirwa muri 15 ni yo igaragaza iki kibazo cyo kubura ubutaka bari basanzwe bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi mu mudugudu wa Bisizi mu Kagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe, aho tariki 22 Gicurasi 2021 mu masaha y’ijoro Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse amahindure y’umuriro akaruhukira mu mirima yabo.

Rutagara na Bisizi ni ubutaka bukora ku mupaka wa Congo. Ni agace karinzwe cyane n’inzego z’umutekano, n’iyo uhagiye utazwi ubazwa aho uva n’aho ujya, ibi bigafasha gukumira abajya muri Congo gutunda magendu, kwambukiranya umupaka bitemewe hamwe no kwirinda abakwinjira mu Rwanda bagamije guhungabanya umutekano.

Utu duce, ni hamwe hakunze kumvikana harasiwe abinjiza magendu mu Rwanda cyane cyane ikiyobyabwenge cy’urumogi cyangwa ibicuruzwa bya caguwa.

Kugira ngo ugere muri aka gace karengewe n’amahindure utari umuturage waho bigusaba guhura n’inzego z’umutekano cyangwa guhura n’umuyobozi akahagutembereza.

Maniriho Isaka ni umuturage mu mudugudu wa Rutagara ndetse akaba ayobora uyu mudugudu wegereye ubutaka bwarengewe n’amahindure, ndetse akaba ari we watembereje umunyamakuru wa Kigali Today ahari ubutaka bwarengewe n’amahindure kuko atari buri wese wemerewe kugera muri kariya gace kubera ko kegereye umupaka wa Congo.

Avuga ko ubwo amahindure yavaga mu kirunga batamenye ko yerekeje mu Rwanda. Icyakora ngo babonye ikirere gihinduka umutuku maze bahitamo guhunga.

Agira ati “Byari mu masaha y’umugoroba, nta mitingito twumvise cyangwa ikindi kitubwira ko ikirunga kiri buruke, ahubwo twatunguwe no kubona ikirere gitukura, tugiye ahirengeye tubona umuriro uramanuka dutangira guhunga.”

Ubusanzwe hagati y’u Rwanda na Congo habamo ikibaya kigabanya ibihugu byombi, ndetse benshi bibwira ko ikirunga kirutse amahindure atagera mu Rwanda kuko atarenga imisozi ikikije umupaka, gusa tariki ya 22 Gicurasi 2021 si uko byagenze kuko amahindure yamanutse, yegera umusozi ukikije u Rwanda kugeza awurenze ameneka mu Rwanda, naho ayandi akomereza muri Congo aho yakomeje agana mu bice bitandukanye agasenyera abaturage baho.

Maniriho avuga ko amahindure yaje mu Rwanda atageze kure kubera umuvuduko muto yari afite. Icyakora yoroshe ubutaka bw’abaturage bugera kuri hegitari enye bwariho imyaka yeze.

Maniriho ati “Kubera ko twari twahunze, ntitwabonye uko yageze mu Rwanda, ahubwo mu gitondo umuriro wahagaze, abaturage bagiye mu mirima yabo basanze itagihari yarenzweho n’amahindure.

Ubutaka bwarengewe n’amahindure nta muturage wari ubutuyeho, ahubwo bwari ubutaka bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi.

Ababuze ubutaka bavuga iki?

Abo mu miryango 15 ituye mu murenge wa Cyanzarwe yabuze ubutaka bwabo kubera amahindure bavuga ko babayeho nabi kandi basabye Leta ku bagoboka.

Amahindure yatwitse ibyo yasanze mu nzira
Amahindure yatwitse ibyo yasanze mu nzira

Nzeyimana Aloys w’imyaka 50, avuga ko yari afite imirima ibiri ihinzemo ibishyimbo, urutoki n’ibijumba byeze ariko ntiyabisarura kubera amahindure.

Nzeyimana avuga ko abaturage bari bafite ubutaka ahangijwe n’amahindure ubu badashobora kumenya neza aho ubutaka bwabo bugarukira kuko amahindure yaburenzeho.

Abafite ubutaka bwarenzweho n’amahindure, bamwe bari bafite ibyangombwa by’ubutaka, abandi bafite impapuro z’ubugure batarabwiyandikishaho, bavuga ko ubutaka bwabo batazi icyo bazabukoresha ngo bushobore kubatunga kubera ko bwahindutse ibibuye.

N’ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse amahindure y’umuriro, uko agenda ahura n’ubukonje arafatana agahinduka ibibuye. Icyakora ntakomeye nk’andi bakoro amaze imyaka myinshi kuko amahindure ari hejuru yumye adapima ibiro byinshi mu gihe amakoro asanzwe aremereye.

Tuyisenge Mariya wari ufite imirima yangijwe n’amahindure, avuga ko akomerewe no kubona igitunga umuryango.

Ati “Hariya ni ho hari hadutunze dukura ibitunga umuryango, twishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse n’abana bakabona ibikoresho by’ishuri. Ubu rero byaratuyobeye, twategereje ubufasha ntiburaza kandi twarabaruwe.”

Tuyisenge avuga ko batazi icyo amahindure bayakoresha, agasaba ko abayobozi bareba icyakoreshwa amahindure abaturage bakabona ikibatunga.

Ni byo yasobanuye ati “Nk’abaturage ibi bibuye twabikoresha iki? Kereka nibura Leta ishatse imishinga ikoreshwa amabuye tukayabagurisha, mbese nk’abakora imihanda, abayasyamo garaviye bakoresha mu kubaka cyangwa abakora sima bakatubera abaguzi.”

Imirima yangijwe n’amahindure ntacyarokotse uretse ubutaka amahindure yagiye asiga ntabugereho, ariko ikindi kinyabuzima cyose harimo n’ibiti byari bihagaze byarahiye abirengaho.

N’ubwo abaturage bavuga ko amahindure yahoze, impumuro idasanzwe yari isanzwe ahari ayo mahindure yaragabanutse ndetse abaturage babwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko iyo imvura yaguye babona imyotsi izamuka mu mahindure ariko yahita bigashira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka