RIB yaburiye abanyamakuru batangaza ibivugwa na Barafinda kuko “arwaye mu mutwe”

Barafinda Sekikubo Fred
Barafinda Sekikubo Fred

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot, yaburiye abanyamakuru cyane cyane abakorera kuri YouTube, abasaba kutongera gutangaza ibyo Barafinda ababwira, kuko ngo byabashyira mu byago byo gukurikiranwa n’amategeko.

Mu kiganiro Col Ruhunga Jeannot yagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri yagize ati “Barafinda twashoboraga kumufata nk’umunyabyaha kuko ibintu yavugaga biganisha ku byaha, ariko igihe twatangiraga kumubaza wabonaga ko afite ibibazo byo mu mutwe, twahise twitabaza ibitaro bishinzwe gusuzuma indwara zo mu mutwe.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Jeannot Ruhunga
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Jeannot Ruhunga

Yamazeyo igihe abaganga barasuzuma batubwira ko koko afite ikibazo cy’indwara yo mutwe ikomeye itashobora gukira, ko ayimaranye igihe ariko bashobora kumugabanyiriza ubukana”.

Col Ruhunga avuga ko bitangaje kubona abanyamakuru babwiwe ko uwo muntu arwaye mu mutwe, ariko bakishimira kumubaza amakuru ndetse bakanayatangaza.

Ati “Ndabasaba ko mugira ubumuntu mugashyira mu gaciro kuko niba mubona umuntu afite ibibazo, ntabwo ari byo mukwiriye gucuruza kuko mushobora kugera aho namwe mwakurikiranwa n’amategeko, ibi nabyita gushinyagura”.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB asaba abanyamakuru kwigengesera bakareka kujya gucuruza ‘uburwayi bwa Barafinda’, ndetse no kwamagana umuntu wese washaka gutangaza ibyo yavuze.

Barafinda Sekikubo Fred, mbere yo gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu muri 2017, ubwe yigeze kubwira itangazamakuru ko yigeze kujya kuvurirwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe by’i Ndera mu karere ka Gasabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abantu bo muri iyi minsi sinzi uko bameze, usanga batitaye kubyo umuntu avuga, ahubwo ibikabyo avugana aribyo baba bashaka ngo bikurire ababareba maze ahasigaye agafaranga kinjire. Umuntu wese wakora ubusesenguzi hatanarebwe iby’ubuvuzi, yabona ko hari ikintu kitameze neza mu mutwe wa Barafinda. Kandi ni koko akari ku mutima niko gasesekara inyuma

Nkundiye yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ni umusazi koko disi, uzi ukuntu ya miti yamugize none nakenge gake yari afite karayoyotse

Consolate yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

RIB mwakoze kugira inama abanyamakuru nabandi baba bashaka visibility ku mbuga nkoranyambaga zabo ariko batazi ko bari gutesha agaciro umuntu mu mutwe byivanze

ariko se ubundi niyo RIB itabivuga ubundi banyamakuru nshuti za rwema, mubona uriya mugabo ubundi ari tayari?

Gasumuni yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

RIB ndabona yarahindutse Rwanda Intimidation Bureau

Good citizen yanditse ku itariki ya: 30-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka