Raporo ya UN irasabira ibihano abasirikare 8 ba FDLR
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye irasabira ibihano abantu 14 bagira uruhare mu guhungabanya umutekano muri Congo harimo abayoboke ba FDLR umunani. Bashinjwa ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro no gukora ibikorwa byo guhohotera abaturage.
Gen. Gaston Rumuli Iyamuremye uyoboye by’agateganyo umutwe wa FDLR ari ku isonga mu batungwa agatoki n’iyo raporo.
Undi ni Gen. Sylvestre Mudacumura wasimbuye Callixte Mbarushimana wahoze ari umunyamabanga wa FDLR hamwe na General Leodomir Mugaragu wishwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDC tariki 12/01/2012 yashyizwe kuri uru rutonde.
Colonel Léon Mujyambere agaragara nk’umuyobozi wa FDLR-FOCA akaba ariwe wasimbuye General Leodomir Mugaragu nyuma yo kwicwa. Hagaragara kandi Jamil Mukulu, Uumunyekongo wari utuye Kenya akaba akorana n’umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) ukorera mu gace ka Beni.
Ignace Murwanashyaka afatwa nk’uwashinze umutwe wa FDLR akurikiranye na Straton Musoni nawe ukurikiranyweho ibyaha FDLR yakoreye mu burasirazuba bwa Kongo kuko ari mu bayobozi ba FDLR.
General Stanislas “Bigaruka” Nzeyimana nawe arasabirwa ibihano kuko ari mu bayobozi ba FDLR akaba yarazamutse mu ntera kugira ngo asimbure General Mudacumura mu kuyobora igisirikare.
General Sheka Ntabo Ntaberi ni Umunyekongo wahoze ku rutonde rw’abiyamamariza kuba intumwa ya Rubanda mu matora yabaye mu Ugushyingo 2011, yari asanzwe akorana na FDLR ariko aza gutandukana nayo akorana n’abagize umutwe w’ingabo zitandukanyije na Leta ya Congo.
Abandi bashinjwa na raporo y’umuryango w’abibumbye ni Frank Kakolele Bwambale wahoze mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kabila mu gihe cy’amatora yabaye mu Ugushyingo 2011 mu gace ka Butembo.
Thomas Lubanga Dyilo wahagaristwe n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaba byo kwinjiza abana bafite munsi y’imyaka 15 mu gisirikare mu mutwe yayoboraga FPLC Ituri nawe agaragra kuri uru rutonde
General Bosco Ntaganda agaragra kuri uru rutonde, ashijwa kuba akorana n’umutwe witandukanyije na Leta ariko we arabihakana avuga ko afite ibikorwa byinshi bitandukanye birimo ubucuruzi bw’imbaho n’amakara ndetse n’ubworozi bw’inka zigera kuri 900 bumwinjiriza amadolari y’Amerika 1690 avuye ku mata ku munsi.
Colonel Innocent Zimurinda ari mubasirikare bitandukanyije n’ingabo za Leta ya Kongo akajya muri M23 ubu akaba akorera Masisi ahitwa Rutshuru akaba ayoborwa na Col. Makenga. Colonel Innocent Zimurinda nawe afite ibikorwa by’ubworozi n’ubucuruzi bw’amata bumwinjiriza amadolari 6000 ku kwezi.
Iyi raporo kandi igaragaza ahakorerwa ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro akuwe mu birombe ku buryo butemewe n’amategeko. Ahagaragazwa ni ahitwa Machanga Ltd, umuyobozi wayo akaba Rajendra Kumar utungwa agatoki kugura no kugurisha amabuye y’agaciro n’imitwe yitwaza intwaro muri Kongo mu buryo butemewe n’amategeko.
Tous pour la Paix et le Développement nayo itungwa agatoki gukorana na Eugene Serefuli uyobora ishaka ryitwa Union des Congolais pour le Progrès (UCP). Abandi batungwa agatoki ni Uganda Commercial Impex (UCI) Ltd iyoborwa n’uwitwa Lodhia ugura amabuye acukurwa Benin a Butembo muri Komini ya Ituri.
Kuva umwaka wa angira kugera mu kwezi kwa Werurwe hagurishijwe toni 519 za kasitelite na zahabu ingana 16 245 Gr akagurishwa mu Busuwisi, Hong Kong, Dubai n’Ubushinwa; nk’uko bigaragara kuri iyo nyandiko.
Muri iyi raporo kandi hagaragaramo inyandiko zivuga ko amabuye u Rwanda rwashubije Kongo umwaka ushize yaje kunyerezwa nyuma y’uko Kongo iyakiriye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigali Today nibwo kuko mutanze inkuru nziza ariko murayisobanura nabi mubogamye kuko hari aho mugera mukavuga ko general Ntaganda cg Colonel Zimurinda mukavuga ko bo batabyemera ibyo baregwa kubera bafite inka zibinjiriza amafranga ibyo ni ukubogama kuko n’abandi nta numwe urabyemera kuko nta numwe urajya mu rukiko ndetse na Thomas Rubanga uri mu rukiko mpuzamahanga ntiyigeze abyemera,kandi iyi ONU,nta muntu ukwiriye kwemera ibyabo kuko hari Rapport nyinshi zikorwa zimwe ntizisohoke izindi zibafitiye inyungu zigasohoka!!!! kuko nta kuntu ONU yasobanura Rapport yakozwe yemeza ubwicanyi bwabereye muri kongo muri za 98 ariko banavuga ko bishobora kuba Genocide,iyo kandi yakozwe na ONU,ariko irangije iyishyira mu kabati,ibyo ntago byumvikana kandi haba hatanzwe akayabo k’amafranga.