Ramuli wari Meya w’Akarere ka Musanze yasezeye abo bakoranaga
Ramuli Janvier wari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yasezeye ku bo bakoranye mu karere, yizeza ubufatanye Bizimana Hamiss umusimbuye mu nshingano zo kuyobora ako karere.
![Ramuli Janvier (iburyo) na Mugenzi we umusimbuye, Bizimana Hamiss Ramuli Janvier (iburyo) na Mugenzi we umusimbuye, Bizimana Hamiss](IMG/jpg/musanze-63.jpg)
Ni mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi ucyuye igihe n’umusimbuye, wabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 09 Kanama 2023.
Imbere ya Guverineri Nyirarugero n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yavuze ko hari byinshi byari bimaze kugerwaho muri gahunda y’imihigo ya 2023-2024, ariko anavuga ko hari ibindi byari bikiri mu nzira, ku bufatanye n’abakozi b’akarere bari bari kugerageza kuzuza.
Yavuze ko mu mwaka we wa mbere ahawe inshingano, gahunda ijyanye n’imihigo akarere kari kahize itagenze neza, aho mu gihe cyo guhigura imihigo bisanze mu myanya ya nyuma.
Ati “Nyakubahwa Meya, igihe cyo guhigura aricyo cyo kuvuga amacumu kiba gikomeye, kuko aricyo gisigara mu mitwe y’abaturage, twari twagize umwanya utari mwiza, ariko muri uyu mwaka w’imihigo dusoje, muje twari tumaze hafi ukwezi kumwe isuzuma rirangiye, ubu hategerejwe amanota”.
![Habaye umuhango w'ihererekanyabubasha Habaye umuhango w'ihererekanyabubasha](IMG/jpg/f3gs6adw8aibm6c.jpg)
Ramuli yashimiye ikipe y’abakozi b’akarere ku bufatanye bagiranye, nyuma yo kwigira ku manota mabi bari bagize mu mwaka ushize, bibafasha kugira ibyo bavugurura, avuga ko bategereje umusaruro mwiza uzavamo.
Ati “Ndabifuriza kuzagira amanota meza, twarwananye urugamba ubwo ikizavamo tuzacyakira nk’icyacu, nk’umusaro twafatanyije, nanjye aho nzaba ndi nzaba numva uko byanze, nze twifatanye”.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Parezida Paul Kagame, ku cyizere bwamugiriye cyo kuza gufasha abatuye Akarere ka Musanze.
Ashima ibyagezweho aho yavuze ko bitikoze, ahubwo byakozwe n’abayobozi n’abakozi b’akarere, abasaba ubufasha kandi abizeza inama zihoraho mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.
Ati “Imana izadufashe tugire umwanya mwiza mu mihigo ije, kuko umwanya w’ubushize wa 25 mu myanya 27 ntabwo washimishije cyane, ariko nidufatanya twese tugashyira hamwe buri wese agakora icyo agomba gukora tukagikorera ku gihe, ntabwo nshidikanya ko imihigo tuzayesa”.
![Guverineri Nyirarugero yijeje ubufatanye Bizimana Hamiss wahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Musanze Guverineri Nyirarugero yijeje ubufatanye Bizimana Hamiss wahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Musanze](IMG/jpg/musanze_3-51.jpg)
Guverineri Nyirarugero wayoboye iyo muhango, yijeje umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze ubufasha, asaba buri wese kunoza inshingano ashinzwe, hirindwa gukorera ku jisho, asaba abakozi b’akarere gufasha umuyobozi mushya, mu rwego rwo guharanira kugeza abaturage mu cyerekezo igihugu cyihaye, birinda kubasiragiza, ahubwo babasanga banabakemurira ibibazo.
Ramuli Janvier yakuwe ku mwanya w’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryirukanye abayobozi mu rwego rw’Intara y’Amajyaruguru no mu turere.
Uretse umuyobozi w’akarere wasezerewe, abandi basezerewe mu Karere ka Musanze, barimo Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, Gitifu w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent n’Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Musabyimana François.
Ahandi bakoze ihererekanyabubasha ni mu Karere ka Gakenke, aho uwahoze ari umuyobozi w’ako karere, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yakoze ihererekanyabubasha na Niyonsenga Aimé François wari umwungirije, wahawe inshingano zo kuyobora ako karere by’agateganyo.
![](IMG/jpg/f3gs7s7weaa-tjt.jpg)
![](IMG/jpg/f3gs8vbxgaalufk.jpg)
![Mu Karere ka Gakenke naho habaye umuhango w'ihererekanyabubasha Mu Karere ka Gakenke naho habaye umuhango w'ihererekanyabubasha](IMG/jpg/gakenke-19.jpg)
Ohereza igitekerezo
|