Polisi yatabaye uruhinja rwatawe na nyina mu musarani

Polisi y’u Rwanda yatabaye uruhinja rwatawe na nyina mu musarani, ibasha kurukuramo rukiri ruzima, uwo mubyeyi gito wahise atoroka akaba arimo gushakishwa.

Polisi yafatanyije n'abaturage gukura umwana mu musarani
Polisi yafatanyije n’abaturage gukura umwana mu musarani

Amakuru atangwa n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboyi, Murebwayire Jeanne D’Arc, avuga ko uru ruhinja rwatawe n’umukozi wo mu rugo witwa Iradukunda Josine w’imyaka 22, kuri uyu wa 17 Nzeri 2022.

Kugira ngo aya makuru amenyekane, Gitifu Murebwayire avuga ko ari ba nyiri urugo rw’aho Iradukunda yakoraga, batanze amakuru ku baturanyi ko bumvise uruhinja ruririra mu mu musarani.

Ati “Abakoresha ba Iradukunda bamubuze barebye babona amaraso bagenda bakurikiye iyo nzira, bageze mu bwiherero bumva uruhinja rurimo kuririra mu musarani bahita babwira abaturanyi n’inzego z’ibanze, tujya kureba dusanga koko uruhinja rurimo kurira.”

Gitifu Murebwayire yahise yitabaza inzego za Polisi zihita zihagera zitangira gufatanya n’abaturage gukuramo uyu mwana. Ni igikorwa cyamaze hafi amasaha 7 kuko batangiye kumukuramo saa tatu za mu gitondo, abasha kuvamo mu masaa cyenda n’igice.

Umwana amaze gukurwa mu musarani yahise ajyanwa ku bitaro bya Masaka, kugira ngo yitabweho n’amaganga.

Murebwayire ati “Kugeza ubu tuvugana umwana ni muzima, ameze neza nta kibazo kindi kiragaragara yahuye nacyo. Turaza gukomeza gukurikirana tumenye amakuru ye, hagize igihinduka twababwira”.

Polisi yatabaye bwangu, umwana avamo ari muzima
Polisi yatabaye bwangu, umwana avamo ari muzima

Amakuru ajyanye n’imyirondoro y’uyu mukobwa Iradukunda wataye umwana we mu musarani, Gitifu Murebwayire avuga ko ba Nyirurugo ntayo batanze, gusa bavuze ko uwo mukobwa yababwiye ko akomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye.

Inzego z’umutekano zahise zitangira gukora iperereza kuri uyu mukobwa, kugira ngo hamenyekane umwirondoro we, aho akomoka n’icyamuteye gushaka kwihekura ndetse abe yanashyikirizwa ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka