Polisi yagaruje moto yari yibwe

Ku Cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2023, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, yafashe moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RD 265 E yari yibwe mu Karere ka Huye.

Yafatiwe mu mudugudu wa Ryamakuri mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save, ubwo ucyekwaho kuyiba yahise ayivaho agatoroka akimara kubona inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo iyi moto ifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Hari hatanzwe amakuru na nyiri iyi moto utuye mu Murenge wa Tumba wo mu Karere ka Huye ku itariki ya 26 Ukuboza 2022, avuga ko abajura bataramenyekana bishe urugi rw’inzu yayirazagamo bakayitwara.

Hahise hatangira ibikorwa byo kuyishakisha kugeza ku Cyumweru ubwo Polisi yaje kubona andi makuru aturutse ku muturage wo mu mudugudu wa Ryamakuri, ko hari umuntu urimo kwiga moto bicyekwa ko ari iyo yibye, nibwo abapolisi bihutiye kuhagera akimara kubabona ahita ayivaho ariruka ayisiga aho.

CIP Habiyaremye yashimiye byimazeyo uyu muturage watanze amakuru yatumye iyi moto yibwe ifatwa, asaba abantu cyane urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere, bakabasha kwigurira ubyo bakeneye kuruta gushaka gutwara iby’ abandi bagezeho biyushye akuya.

Moto yafashwe yajyanywe ku Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngoma, kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe hagishakishwa uwatorotse kugira ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka