Perezida wa Tchad, Idriss Déby ageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi
Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Kamena 2016, mu ruzinduko rw’akazi.

Ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Perezida Idriss Déby Itno yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana.
Birashoboka ko Perezida Idriss Déby aje mu Rwanda kureba ku myiteguro y’inama ya 27 ya Afurika Yunze Ubumwe izateranira i Kigali muri Nyakanga 2016.
Uruzinduko rwa Perezida wa Tchad ruje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagiriye mu gihugu cya Tchad tariki 13 Kamena 2016, aho yari yagiye kuganira na Perezida w’icyo gihugu ku myiteguro y’iyi nama.

Icyo gihe, Minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Idriss Deby Itno, unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, akaba yaramushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Minisitiri Mushikiwabo yabwiye Perezida Idriss Deby Itno ko u Rwanda rwiteguye neza iyi nama.
Yagize ati “Nazinduwe no gusangiza Perezida Idriss Déby Itno ku myiteguro y’inama. Kugira ngo mubwire ko u Rwanda rwiteguye, ko turimo kunoza ibya nyuma bijyanye n’iyi myiteguro ndetse no kuvuga gake kuri gahunda.”
Kuva tariki 10 kugeza 18 Nyakanga 2016, i Kigali hazabera imirimo y’inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe aje mu Rwanda muri iyi minsi itagera ku kwezi isigaye ngo inama ya 27 yawo iterane, akurikiye Perezida wa Komisiyo yawo, Dr. Nkosozana Dlamini Zuma, uherutse mu Rwanda tariki 16 Kamena 2016, agashima imyiteguro y’iyi nama.
U Rwanda rumaze iminsi rutegura aho iyi nama izabera. Inyubako ya Kigali Convention Center (KCC) izakira iyi nama, ifite hoteli y’inyenyeri eshanu irimo ibyumba 292 n’icyumba mberabyombi cyakira abantu bagera ku 2500, ibiro byo gukoreramo n’ibindi byangombwa.

Nyuma y’inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ubuyobozi bwa Komisiyo yawo bwari buyobowe na Dr. Dlamini Zuma buzahinduka.
Uyu muryango uvuga ko uwo mwanya urimo guhatanirwa n’abakandida batanu, bakaba barimo n’Umunya-Uganda, Dr Speciosa Kazibwe Wandira.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mme Zuma nta rapport yahaye Idriss Derby? kuki aje kwirebera?
Muri protocole harya tapis rouge igendwaho nande?