Perezida Kenyatta yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda (Amafoto)

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda.

Agisesekara ku kibuga cy’indege i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Richard Sezibera, akaba ari na we wamuherekeje ubwo yasozaga urwo ruzinduko.

Perezida Kenyatta kandi yageze n’i Gabiro mu Burasirazuba bw’u Rwanda, aganira na Perezida Paul Kagame ndetse n’abandi bayobozi bari mu mwiherero avuga ko yishimira ko u Rwanda rwigeze gupfukama, ubu rumurika nk’inyenyeri.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka