Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi batubahiriza inshingano baba barahiriye

Perezida Kagame yibukije abayobozi muri rusange n’abarahiye by’umwihariko kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, kubahiriza inshingano baba barahiriye, abasaba gukorera Abanyarwanda bose nta n’umwe basize inyuma.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi (wambaye ikoti ry'umukara) na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe (wambaye indorerwamo) barahiye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi (wambaye ikoti ry’umukara) na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe (wambaye indorerwamo) barahiye

Yabigarutseho mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, Iya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Bagabe Cyubahiro Mark, iy’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Ruberwa Bonaventure, n’iy’Umugaba w’Ingabo z’Inkeragutabara, Major General Alex Kagame.

Umukuru w’Igihugu yashimiye abarahiye kubera inshingano bemeye gufata mu nyungu z’Igihugu. Yabibukije ko ari inshingano bakwiye gufatana ubwitonzi n’ubushishozi cyane, kuko ari inshingano zisaba gukorera Abanyarwanda bose nta n’umwe usigaye inyuma, bakabakorera mu buryo bwose bushobotse bijyanye n’amikoro Igihugu gifite cyangwa andi gishobora gushakisha hirya no hino.

Agaruka ku batubahiriza inshingano baba barahiriye, Perezida Kagame yagize ati “Kenshi abantu bararahira bagafata inshingano nk’izi bazemeye banazikunze ndetse banazishoboye, ariko turabizi ko hari ibigenda biboneka aho usanga uwarahiriye gukorera Igihugu n’Abanyarwanda ageraho akaba ari we wibanza muri izo nshingano, agakora ibimureba kurusha ibireba Igihugu nk’uko biba byarahiriwe. Uwo ni umuco tugenda turandura iyi myaka 30 yose ishize, ni umuco wari warabaye karande, ntabwo rero ubu ushobora kwihanganirwa gusubirwamo ku bakozi bafite inshingano ziremereye nk’izi ziba zireba Igihugu cyose.”

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashyizwe mu myanya, abasaba kubahiriza inshingano baba barahiriye
Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashyizwe mu myanya, abasaba kubahiriza inshingano baba barahiriye

Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko abantu bakosa, ariko ikibazo kiba igihe abantu ubahanura ukabereka amakosa ariko bakongera bakayasubiramo. Abo bakora amakosa rimwe na rimwe banayabona baragororwa bakagarurwa mu nzira, ariko iyo batabyumva, icyo gihe ngo kiba ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ni na ho hava gufata icyemezo cyo kuba umuntu yahindurwa agasimbuzwa undi.

Icyakora Umukuru w’Igihugu yavuze ko abenshi bamaze kubyumva muri iyi myaka 30 ishize, bakaba bashyira inyungu z’Igihugu n’iz’umuturage imbere, usibye bacye bagenda na bo bagirwa inama.

Perezida Kagame yabwiye by’umwihariko Abaminisitiri bashya ba MINALOC na MINAGRI barahiye ko izi Minisiteri zifite uburemere ku iterambere ry’u Rwanda, akizera ko inshingano bahawe bazumva kandi bazifitiye ubushobozi.

Yababwiye ko ari inshingano basabwa kuzuza neza mu mikoranire n’abandi bazifatanyije bo mu nzego zitandukanye, abasaba gukurikirana bakamenya niba ibintu bikorwa uko bikwiye kuko mu bijyanye no gukurikirana uko inshingano zikorwa hakunze kugaragara intege nke.

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Ruberwa Bonaventure, yarahiriye kuzuza neza inshingano
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Ruberwa Bonaventure, yarahiriye kuzuza neza inshingano

Umukuru w’Igihugu yanenze abatinya gukora n’abatinya gufata ibyemezo kugira ngo badakora amakosa, avuga ko kudakora no kudafata ibyemezo ubwabyo ari amakosa.

Ati “Nibura wagerageza ushaka gukora ugakora amakosa, ibyo biba byumvikana ko umuntu yakoze amakosa nk’umuntu, ariko yakurikiranaga, yakoraga. Ariko kwicara ntukore, ntufate ibyemezo kubera ko udashaka gukora ikosa, ahubwo uba warikoze kandi riremereye ryo kutagira icyo ukora bijyanye n’inshingano.”

Major General Alex Kagame uherutse kugirwa Umugaba w'Ingabo z'Inkeragutabara, na we yarahiye
Major General Alex Kagame uherutse kugirwa Umugaba w’Ingabo z’Inkeragutabara, na we yarahiye
Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru bafashe ifoto hamwe n'abarahiye
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru bafashe ifoto hamwe n’abarahiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka