Perezida Kagame yitabiriye inama ya ECCAS yibanda ku mutekano
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Gabon aho yitabiriye inama y’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika yo hagati (ECCAS), yibanda ku mahoro n’umutekano.
Perezida Kagame yageze i Libreville muri Gabon kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016, hazaba inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ECCAS (Economic Community of Central African States).
Muri iyo nama abakuru b’ibihugu bazaganira ku mahoro n’umutekano muri Afurika yo hagati.
U Rwanda rwitabiriye iyo nama nyuma y’amezi arenga atatu rwongeye gusubira mu muryango wa ECCAS, nyuma y’imyaka igera ku icyenda rwari rumaze rwaravuyemo.
Umuryango ECCAS washinzwe mu mwaka wa 1983 ufite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati. Kuri ubu uwo muryango uyoborwa na Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon.
Mu mwaka wa 2007 u Rwanda rwari rwafashe gahunda yo kuva mu muryango wa ECCAS kugira ngo rwite ku Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubucuruzi bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).
Andi mafoto
Ohereza igitekerezo
|