Perezida Kagame yihanganishije Kiliziya Gatolika ku bw’urupfu rwa Papa Francis
Perezida Kagame yihanganishije Kiliziya Gatolika n’Abagatulika bo ku Isi yose, nyuma y’urupfu rwa Papa Francis rwabaye kuri uyu wa 21 Mata 2025, aho yavuze ko yari ikimenyetso cy’imbabazi, kwicisha bugufi no kwifatanya n’abandi ku Isi yose.

Perezida Kagame yagaragaje ko ku buyobozi bwa Papa Francis, umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika wafashe icyerekezo gishya, nk’uko biri mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera Amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, biganisha mu gihe gishya cy’imibanire myiza hagati ya Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu irangwa n’ukuri, ubwiyunge, ndetse n’intego ihuriweho yo gushakira ubuzima bwiza Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Mu izina ry’Abanyarwanda nanjye ubwanjye, twihanganishije Kiliziya Gatolika n’Abagatolika muri rusange ku Isi.”
Ohereza igitekerezo
|